Inkuru Nyamukuru

Musanze: Yakoreye impanuka muri ‘Gym’ ahita apfa

todayJanuary 6, 2023 71

Background
share close

Umugabo witwa Ndamiyabo Ferdinard, yapfiriye mu nzu igenewe gukorerwamo imyitozo ngororamubiri (Gym), iherereye mu mujyi wa Musanze.

Imashini nyakwigendera yarimo akoreraho siporo

Amakuru y’urupfu rwe yamenyekanye mu ma saa kumi n’ebyiri z’umugoroba wo kuri uyu wa kane tariki 5 Mutarama 2023. Yari muri iyo nzu akorera siporo ku mashini igenewe kwirukankirwaho yitwa Lepow, ahitwa muri Up town Gym, ibarizwa muri etage y’ahazwi nko kwa Mudjomba mu mujyi rwagati wa Musanze.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyaruguru, SP Alex Ndayisenga, yahamirije Kigali Today iby’aya makuru, aho yagize ati “Ubwo uwo mugabo yirukankaga kuri iyo mashini, yituye hasi biturutse ku muvuduko mwinshi yari ifite, kuko wari ku gipimo cya gatatu”.

Bikimara kuba, bamwihutishirije ku bitaro biri munsi y’aho yakorera siporo (mu nyubako imwe n’aho isanganya yabereye), ariko ngo yari yamaze gushiramo umwuka.

SP Ndayisenga agira ati “Abajya mu nzu zagenewe gukorerwamo siporo, bakwiye kubanza kumenya imikore n’imikoreshereze y’ibyuma birimo, kuko bishora gutera impanuka zinashobora gutwara ubuzima bw’abantu mu gihe bikoreshejwe nabi kubera ubumenyi buke”.

Akomeza agira ati “Abashinzwe gukoresha imyitozo muri izo nzu, na bo bakwiye kubanza gusobanurira ababagana, imikorere y’ibikoresho n’imashini bafite, kandi bakajya bababa hafi, kugira ngo bashobore kubafasha igihe bibaye ngombwa”.

Umurambo wa nyakwigendera wahise woherezwa mu bitaro bya Kacyiru i Kigali kugira ngo ukorerwe isuzumwa.

Binavugwa ko iyo nzu igenewe gukorerwamo imyitozo ngororamubiri, uwo mugabo wari ufite imyaka 41 yapfiriyemo, n’ubwo yari ifite ibyangombwa biyemerera gukora, ariko ngo ntigira ubwishingizi ku bayigana.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Amajyepfo: Hakenewe hafi miliyoni 150Frw yo gusana ikiraro cya Birembo

Ubuyobozi bw’Intara y’Amajyepfo buratangaza ko inyigo yakozwe ku gusana ikiraro cya Birembo gihuza Uturere twa Kamonyi na Ruhango, igaragaza ko hakenewe abarirwa hagati ya miliyoni 100 frw na 150frw ngo gisanwe. Guhinga mu nkengero z’ikiraro ni kimwe mu bituma gisenyuka Icyo kiraro gihuza Imirenge ya Mbuye na Nyarubaka mu Karere ka Kamonyi, mu Tugari twa Gisanga muri Mbuye, na Gitare muri Nyarubaka, cyangijwe n’ibiza by’imvura nyinshi yaguye mu mpera z’Ugushyingo […]

todayJanuary 5, 2023 68

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%