Polisi y’u Rwanda mu Mujyi wa Kigali, mu bihe bitandukanye, yafashe abantu batandatu barimo abapolisi bane n’abarimu babiri bo mu ishuri ryigisha amategeko y’umuhanda no gutwara ibinyabiziga, bakurikiranyweho kwaka no kwakira amafaranga y’abakandida bagamije kubahesha uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga batigeze bagera ahakorerwa ibizamini.
Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru, kuri uyu wa Gatanu tariki ya 6 Mutarama, ku cyicaro cya Polisi mu Mujyi wa Kigali giherereye mu Karere ka Gasabo mu Murenge wa Remera, Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, Commissioner of Police (CP) John Bosco Kabera yavuze ko bagiye bafatwa mu bihe bitandukanye biturutse ku makuru yavuye mu iperereza ryakozwe.
Yagize ati:” Mu iperereza ryakozwe kuva mu kwezi kwa Kamena kugeza mu mpera z’Ukuboza 2022, byagaragaye ko bariya basivile babiri bakora nk’abakomisiyoneri kuko ni abarimu mu mashuri yigisha gutwara ibinyabiziga, bagiye bakorana na bariya bapolisi mu bihe bitandukanye, babazanira abantu kugira ngo baborohereze kubona uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga rwa burundu cyangwa se urw’agateganyo.”
Iperereza kandi rigaragaza ko hari abantu 8 bamaze guhabwa uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga rw’agateganyo batigeze bagera ahabereye ikizamini.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda yatanze ubutumwa ku muntu uwo ari we wese hatagendewe ku cyo akora, waba atekereza kwishora mu nzira nk’izi kuzirinda no guhindura icyerekezo atarahura n’ingaruka zazo.
Ati: “Ubutumwa ni uko uwo ari we wese washaka gukorana n’abapolisi muri izi nzira guca ukubiri nabyo. Turasaba amashuri yigisha amategeko y’umuhanda no gutwara ibinyabiziga gukora inshingano zayo zo kwigisha abakandida. Abapolisi nabo bafite inshingano zo gutanga ibizamini ariko mu gihe hajeho kurengera buri umwe agakora ibitamureba, binyuranyije n’amategeko azafatwa. Ababikoze ubu, abateganya kubikora n’ababitekereza bamenye y’uko kurwanya ruswa ari gahunda ikomeye cyane muri Polisi ndetse no ku rwego rw’igihugu.”
Umugabo witwa Ndamiyabo Ferdinard, yapfiriye mu nzu igenewe gukorerwamo imyitozo ngororamubiri (Gym), iherereye mu mujyi wa Musanze. Imashini nyakwigendera yarimo akoreraho siporo Amakuru y’urupfu rwe yamenyekanye mu ma saa kumi n’ebyiri z’umugoroba wo kuri uyu wa kane tariki 5 Mutarama 2023. Yari muri iyo nzu akorera siporo ku mashini igenewe kwirukankirwaho yitwa Lepow, ahitwa muri Up town Gym, ibarizwa muri etage y’ahazwi nko kwa Mudjomba mu mujyi rwagati wa Musanze. […]
Post comments (0)