Inkuru Nyamukuru

Batandatu barimo abapolisi baracyekwaho kwakira ruswa y’abashaka uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga

todayJanuary 6, 2023 60

Background
share close

Polisi y’u Rwanda mu Mujyi wa Kigali, mu bihe bitandukanye, yafashe abantu batandatu barimo abapolisi bane n’abarimu babiri bo mu ishuri ryigisha amategeko y’umuhanda no gutwara ibinyabiziga, bakurikiranyweho kwaka no kwakira amafaranga y’abakandida bagamije kubahesha uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga batigeze bagera ahakorerwa ibizamini.

Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru, kuri uyu wa Gatanu tariki ya 6 Mutarama, ku cyicaro cya Polisi mu Mujyi wa Kigali giherereye mu Karere ka Gasabo mu Murenge wa Remera, Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, Commissioner of Police (CP) John Bosco Kabera yavuze ko bagiye bafatwa mu bihe bitandukanye biturutse ku makuru yavuye mu iperereza ryakozwe.

Yagize ati:” Mu iperereza ryakozwe kuva mu kwezi kwa Kamena kugeza mu mpera z’Ukuboza 2022, byagaragaye ko bariya basivile babiri bakora nk’abakomisiyoneri kuko ni abarimu mu mashuri yigisha gutwara ibinyabiziga, bagiye bakorana na bariya bapolisi mu bihe bitandukanye, babazanira abantu kugira ngo baborohereze kubona uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga rwa burundu cyangwa se urw’agateganyo.”

Yunzemo ati: “Byaragaragaye rero ku buryo budashidikanywaho ko bariya bapolisi bane babigizemo uruhare, bakorana na bariya barimu. Abifuzaga uruhushya batangaga amafaranga babinyujije muri bariya barimu, batahageze ndetse n’inzira babinyuzagamo nazo ziramenyekana, niyo mpamvu rero bafashwe ndetse n’ibimenyetso birahari.”

Iperereza kandi rigaragaza ko hari abantu 8 bamaze guhabwa uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga rw’agateganyo batigeze bagera ahabereye ikizamini.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda yatanze ubutumwa ku muntu uwo ari we wese hatagendewe ku cyo akora, waba atekereza kwishora mu nzira nk’izi kuzirinda no guhindura icyerekezo atarahura n’ingaruka zazo.

Ati: “Ubutumwa ni uko uwo ari we wese washaka gukorana n’abapolisi muri izi nzira guca ukubiri nabyo. Turasaba amashuri yigisha amategeko y’umuhanda no gutwara ibinyabiziga gukora inshingano zayo zo kwigisha abakandida. Abapolisi nabo bafite inshingano zo gutanga ibizamini ariko mu gihe hajeho kurengera buri umwe agakora ibitamureba, binyuranyije n’amategeko azafatwa. Ababikoze ubu, abateganya kubikora n’ababitekereza bamenye y’uko kurwanya ruswa ari gahunda ikomeye cyane muri Polisi ndetse no ku rwego rw’igihugu.”

Abafashwe bose bashyikirijwe Urwego rushinzwe ubugenzacyaha (RIB) kugira ngo iperereza ku byaha bakurikiranyweho rikomeze mu gihe hakomeje ibikorwa byo gushaka abafite aho bahurira n’ibi bikorwa binyuranyije n’amategeko bose.

Itegeko no 54/2018 ryo kuwa 13/08/2018 rirwanya ruswa ingingo yaryo ya 4 ivuga ko umuntu wese usaba, utanga cyangwa wakira, mu buryo ubwo ari bwo bwose, indonke iyo ari yo yose. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kirenze imyaka itanu (5) ariko kitarenze imyaka irindwi (7) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri eshatu (3) kugeza kuri eshanu (5) z’agaciro k’indonke yatse cyangwa yakiriye.

Ingingo ya 276 yo mu itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange ivuga ko , Umuntu wese uhimba cyangwa uhindura mu buryo ubwo ari bwo bwose inyandiko cyangwa ikindi kintu cyanditseho igitekerezo, ashyiraho umukono cyangwa igikumwe bitari byo, yonona inyandiko cyangwa imikono, asimbuza abantu abandi, ahimba amasezerano, imiterere y’ingingo zayo, igitegetswe gukorwa cyangwa icyarangije kwemeranywa, aba akoze icyaha

Umuntu wese, ku bw’uburiganya, wandika, wandikisha ibintu bidahuye n’ukuri cyangwa ukora imenyekanisha ritari ryo afatwa nk’uwakoze icyaha cyo gukora ibihimbano.

 Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itanu (5) ariko kitarenze imyaka irindwi (7) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshatu (3.000.000 FRW) ariko atarenga miliyoni eshanu (5.000.000 FRW) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Musanze: Yakoreye impanuka muri ‘Gym’ ahita apfa

Umugabo witwa Ndamiyabo Ferdinard, yapfiriye mu nzu igenewe gukorerwamo imyitozo ngororamubiri (Gym), iherereye mu mujyi wa Musanze. Imashini nyakwigendera yarimo akoreraho siporo Amakuru y’urupfu rwe yamenyekanye mu ma saa kumi n’ebyiri z’umugoroba wo kuri uyu wa kane tariki 5 Mutarama 2023. Yari muri iyo nzu akorera siporo ku mashini igenewe kwirukankirwaho yitwa Lepow, ahitwa muri Up town Gym, ibarizwa muri etage y’ahazwi nko kwa Mudjomba mu mujyi rwagati wa Musanze. […]

todayJanuary 6, 2023 71

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%