Kuri uyu wa Kane tariki 5 Mutarama 2023 nibwo abanyeshuri biga mu ntara aho bacumbikirwa, basubiye ku bigo by’amashuri ngo bitegure itangira ry’igihembwe cya kabiri.
Ni igikorwa cyabereye ku Gisozi muri stade ya Kaminuza yigenga ya Kigali (ULK), aho kuba kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo nk’uko byari bimenyerewe, benshi muri bo bakaba bari baherekejwe n’ababyeyi babo.
Ati “Turasaba ababyeyi kujya bubahiriza ingengabihe, birangira babazanye umunsi wa nyuma ugasanga hano huzuye umuvundo”.
Yaboneyeho kwibutsa ko n’abafatirana ibihe by’itangira by’amashuri bakazamura ibiciro by’ingendo uko biboneye, ko ku bufatanye na RURA bagomba gukurikiranwa.
Iki gihembwe ni cyo cya mbere abana bagiye kwiga nyuma yaho hagiyeho ingengabihe nshya y’amasaha yo gutangira amasomo yabo mu gitondo.
Ingabire Angela, ashimira Leta kuba yarashyizeho ko amashuri azajya atangira inyuma ho isaha imwe ku isaha ya saa mbili n’igice yari isanzwe, kuko bizabafasha kujya basubira mu masomo yabo batuje ndetse bakabona n’umwanya uhagije wo kwitegura.
Aho abanyeshuri bafatira imodoka, bari baherekejwe n’ababyeyi babo, ku buryo gusezeranaho wabona bitoroshye kubera amarangamutima.
Polisi y’u Rwanda mu Mujyi wa Kigali, mu bihe bitandukanye, yafashe abantu batandatu barimo abapolisi bane n'abarimu babiri bo mu ishuri ryigisha amategeko y’umuhanda no gutwara ibinyabiziga, bakurikiranyweho kwaka no kwakira amafaranga y’abakandida bagamije kubahesha uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga batigeze bagera ahakorerwa ibizamini. Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru, kuri uyu wa Gatanu tariki ya 6 Mutarama, ku cyicaro cya Polisi mu Mujyi wa Kigali giherereye mu Karere ka Gasabo mu Murenge […]
Post comments (0)