Inkuru Nyamukuru

Mozambique: Minisitiri w’Ingabo yasuye inzego z’umutekano z’u Rwanda

todayJanuary 6, 2023 76

Background
share close

Minisitiri w’Ingabo wa Mozambique, Maj Gen Cristóvão Artur Chume, ari kumwe n’Umugaba w’Ingabo, Maj Gen Tiango Alberto Nampele, basuye inzego z’umutekano z’u Rwanda ziri mu butumwa bwo kuryanya iterabwoba zibarizwa, i Mocimboa da Praia mu Ntara ya Cabo Delgado.

Aba bayobozi bakiriwe n’Umuyobozi w’inzego z’umutekano z’u Rwanda, Maj Gen Eugene Nkubito.

Minisitiri Maj Gen Cristóvão, yashimye intambwe igaragara imaze guterwa mu kugarura amahoro mu ntara ya Cabo Delgado, nk’uko tubikesha urubuga rw’Ingabo z’u Rwanda (RDF).

Yashimye kandi ubufatanye buriho hagati y’inzego z’umutekano z’u Rwanda, iza Mozambique ndetse n’iz’Umuryango wa Afurika y’Amajyepfo (SAMIM), binyuze mu gikorwa zahuriyeho cyiswe “Operation Volcano IV”.

Iki gikorwa yavuze ko cyatsinsuye burundu ibisigisigi by’abagize umutwe w’iterabwoba wa Ansar Al Sunna, aho bari bihishe hafi y’umugezi wa Messalo mu Turere twa Muidumbe na Macomia.

Minisitiri Maj Gen Cristóvão Artur Chume, wari Umugaba w’Ingabo za Mozambique mu bikorwa bya mbere byo kurwanya ibyihebe, ubwo inzego z’umutekano z’u Rwanda zahageraga muri Nyakanga 2021, yaboneyeho gusura uduce twahoze ari indiri y’ibyihebe mbere y’uko Ingabo z’u Rwanda zihagera, turimo Awasse n’icyambu cya Mocimboa da Praia.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Itangira ry’amashuri ryageze, amarangamutima ni menshi ababyeyi n’abana basezerana (Amafoto)

Kuri uyu wa Kane tariki 5 Mutarama 2023 nibwo abanyeshuri biga mu ntara aho bacumbikirwa, basubiye ku bigo by’amashuri ngo bitegure itangira ry’igihembwe cya kabiri. Ni igikorwa cyabereye ku Gisozi muri stade ya Kaminuza yigenga ya Kigali (ULK), aho kuba kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo nk’uko byari bimenyerewe, benshi muri bo bakaba bari baherekejwe n’ababyeyi babo. Kavutse Vianney, umuyobozi w’Ishami Rishinzwe Ireme ry’Uburezi bw’Ibanze n’Amashuri y’Imyuga n’Ubumenyingiro, asaba ababyeyi […]

todayJanuary 6, 2023 71

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%