Inkuru Nyamukuru

Burundi: Leta yakuyeho amafaranga ku gipimo cya Covid-19 ku baturage ba DRC

todayJanuary 6, 2023 40

Background
share close

Guhera ku wa Kane, Leta y’u Burundi yavanyeho amafaranga y’igipimo cya COVID-19 ku baturage b’Abakomani bari basanzwe bishyura banyuze k’umupaka wa Gatumba n’indi mipaka u Burundi busangiye na Repubulika ya Demokarasi ya Kongo.

Abaturage b’Abakongomani ndetse n’Abanyamahanga bari basanzwe bishyura amadorali y’Amerika 5 uko binjiye mu Burundi banyuze ku mupaka wa Gatumba ndetse n’indi mipaka icyo gihugu gihana na Kongo.

Abaturage bakora ubucuruzi bwambukiranya imipaka bavuga ko uwo mwanzuro wo kuvanaho igipimo cya Covid-19 uzabafasha gukora neza imirimo yabo.

Nubwo igihugu cy’u Burundi cyavanyeho igipimo cya Covid 19 bamwe mu baturage b’Abarundi bavuga ko iyo binjiye muri DRC bishyuzwa amafaranga angana n’amadorali 5$ y’icyo gipimo mu gihe cy’iminsi 14.

Abakora mu biro bishinzwe abinjira n’abasohoka ku mupaka wa Kavimvira bavuga ko mbere ya Covid-19 mu 2020 uwo mupaka wanyuraga ho abantu 4000 ku munsi bagana mu Burundi. Nyamara kugeza ubu, bagereranya ko usigaye unyuraho abantu 1700 ku munsi. Ni ukuvuga ko bagabanutseho inshuro zirenga ebyeri.

Leta y’u Burundi ivanyeho iki gipimo cya Covid-19 mu gihe mu bihe bitandukanye bagiye bakishyuza amadorali 100$, 30$, 15$ ubu kikaba cyari kigeze ku madorali 5$, yishyurwaga n’abaturage b’abakongomani uko banyuze ku mupaka wa Gatumba.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Mozambique: Minisitiri w’Ingabo yasuye inzego z’umutekano z’u Rwanda

Minisitiri w’Ingabo wa Mozambique, Maj Gen Cristóvão Artur Chume, ari kumwe n’Umugaba w’Ingabo, Maj Gen Tiango Alberto Nampele, basuye inzego z’umutekano z’u Rwanda ziri mu butumwa bwo kuryanya iterabwoba zibarizwa, i Mocimboa da Praia mu Ntara ya Cabo Delgado. Aba bayobozi bakiriwe n’Umuyobozi w’inzego z’umutekano z’u Rwanda, Maj Gen Eugene Nkubito. Minisitiri Maj Gen Cristóvão, yashimye intambwe igaragara imaze guterwa mu kugarura amahoro mu ntara ya Cabo Delgado, nk’uko tubikesha […]

todayJanuary 6, 2023 76

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%