Ku wa Gatatu tariki ya 11 Mutarama, Polisi y’ u Rwanda ku bufatanye n’abaturage mu Karere ka Bugesera, yafatiye mu cyuho abagabo babiri barimo kwigana amadorali y’Amerika angana n’ibihumbi 100 ahwanye na Frw107,226,400.
Abafashwe ni uwitwa Noheli Gregoire uzwi ku izina rya Arafati na Bikorimana Isidore bakunze kwita Shalom bombi bafite imyaka 48 y’amavuko, bafatiwe mu mudugudu wa Gitaramuka, akagari ka Gakamba mu murenge wa Mayange.
Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Iburasirazuba, Superintendent of Police (SP) Hamdun Twizeyimana yavuze ko bafashwe bakirimo kuyakora biturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage.
Yagize ati: “Abaturage batuye mu mudugudu wa Gitaramuka batanze amakuru y’uko hari abantu bikingiranye mu nzu bicyekwa ko bakora amafaranga y’amiganano. Polisi yihutiye kuhagera isanga Noheli na Bikorimana barimo gukora amadorali y’Amerika angana n’ibihumbi 100 ($100,000) agizwe n’inoti z’ijana gusa yari ageze ku cyiciro cya nyuma cyo guhanagurwa, barafatwa nayo arafatwa n’ibikoresho bifashishaga.”
Abafashwe n’amafaranga bafatanywe bashyikirijwe urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) kuri sitasiyo ya ya Nyamata ngo hakomeze iperereza ku cyaha bakurikiranyweho.
Ingingo ya 269 y’itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ivuga ko umuntu wese, ku bw’uburiganya wigana, uhindura amafaranga y’ibiceri cyangwa inoti akoreshwa mu Rwanda cyangwa mu mahanga, ibyakwitiranywa nayo, impapuro zifite agaciro k’amafaranga y’igihugu zashyizweho umukono n’inzego zibifitiye ububasha, ziriho tembure yayo cyangwa ikirango cyayo, cyangwa izindi mpapuro zikoreshwa mu Rwanda cyangwa mu mahanga, uzana cyangwa ukwiza mu Rwanda izo mpapuro n’izo noti azi ko ziganywe cyangwa ko zahinduwe, aba akoze icyaha.
Umuvugizi wa Polisi ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda, SSP René Irere, avuga ko mu igenzura rikorwa, rizasiga nta modoka ishaje ibarirwa mu zitwara abanyeshuri. Polisi ivuga ko nta modoka ishaje izongera gutwara abanyeshuri Mu kiganiro yagiranye na Kigali Today kuri uyu wa Gatatu tariki 11 Mutarama 2023, SSP Irere yavuze ko Polisi yatangiye ibikorwa by’ubugenzuzi bw’izo modoka, kugira ngo harebwe ibibazo zifite, ba nyirazo basabwe kubikosora. Mu bugenzuzi burimo […]
Post comments (0)