Perezida wa Repubulika Paul Kagame yakiriye mu biro bye Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga wa Turukiya Mevlüt Çavuşoğlu uri mu ruzinduko mu Rwanda, amushyikiriza intashyo za mugenzi we, Recep Tyyip Erdoğan.
Perezida Kagame yakiriye Minisitiri Mevlüt ku gicamunsi cyo ku wa Kane tariki ya 12 Mutarama 2023.
Ibiro by’Umukuru w’Igihugu dukesha iyi nkuru byatangaje ko Perezida Kagame na Mevlüt baganiriye ku buryo bwo gukomeza gushimangira ubufatanye busanzwe buri hagati y’ibihugu byombi.
Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Turukiya Mevlüt Çavuşoğlu mu butumwa yashyize ku rubuga rwe rwa Twitter yavuze ko mu biganiro yagiranye na Perezida Kagame yamuhaye ubutumwa bwifuriza ibyiza umukuru w’igihugu cye, Recep Tayyip Erdoğan.
Mevlüt Çavuşoğlu, yahuye n’Umukuru w’Igihugu mu Rwanda, nyuma yo kugirana ibiganiro na mugenzi we Dr Vincent Biruta.
Ibiganiro byahuje aba baminisitiri bombi byibanze ku gusinya amasezerano yiyongera ku yari asanzwe kuko kugeza uyu munsi ibihugu byombi bikaba bifitanye amasezerano 21 y’imikoranire mu nzego zitandukanye.
Kugeza ubu mu mishanga u Rwanda rufite yubatswe bigizwemo uruhare n’ibigo byo muri Turukiya harimo Kigali Convention Centre, BK Arena ndetse ubu bari mu mirimo yo kuvugurura Stade Amahoro no mu rwego rw’ingendo z’indege.
Imari amasosiyete yo muri Turukiya yashoye mu Rwanda ingana na miliyoni $500, mu nzego zirimo inganda, ubwubatsi, amahoteli n’ibindi.
Guverinoma y’u Rwanda yamanye ibuvugwa ko rutazongera kwemerera Abanyekongo gusaba ubuhungiro mu gihugu, kandi ntiruzirukana abaruhungiyemo. Yolande Makolo, Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda Ubwo yari mu muhango wo kurahiza Perezida wa Sena, Dr Kalinda Francois-Xavier, Perezida wa Repubulika Paul Kagame, yavuze ko u Rwanda rutazakomeza kugira inshingano zo kuzamura umubare w’impunzi z’Abanyekongo, mu gihe Isi ikomeje kwica amatwi ku bijyanye n’ikibazo nyacyo, kibangamiye umutekano mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi […]
Post comments (0)