Inkuru Nyamukuru

Byari amarira gusa mu gushyingura Ken Mugabo

todayJanuary 13, 2023 192

Background
share close

Irakoze Mugabo Ken uheruka kwitaba Imana aguye mu mpanuka y’imodoka y’abanyeshuri bo ku ishuri ribanza rya Path to Success, yashyinguwe mu cyubahiro kuri uyu wa Gatanu tariki 12 Mutarama 2023.

Ni impanuka yabaye mu gitondo cyo ku wa 09 Mutarama 2023, ibera ku i Rebero mu Karere ka Kicukiro, aho iyo modoka itwara abanyeshyuri yakomerekeyemo 25, ariko Irakoze Ken Mugabo akaba yari mu bababaye cyane, agikurwamo yahise yongererwa amaraso ariko ku bw’amahirwe macye aza gushiramo umwuka yagejejwe mu bitaro bya CHUK mu masaha y’umugoroba.

Amwe mu magambo yagarutseho n’ababyeyi ba Irakoze Ken Mugabo wavutse tariki 30 Werurwe 2011, ubwo yashyingurwaga mu irimbi rya Rusororo, yagarukaga ku ntimba abasigiye kuko yari umugisha Imana yari yarabahaye.

Nyina yagize ati “Ken wari umugisha mu migisha Kristo yantije, nzakumbura ubwitonzi bwawe budasanzwe, kubaha. Wari inshuti ya bose. Nzajya ndirimba akaririmbo kawe wakundaga kandi namenye kubera wowe. Indirimbo ya 300 mu gushimisha, nzagukumbura nshuti nziza, komeza uruhukire mu mahoro ya Nyagasani.”

Papa we yagize ati “Impano Imana yari yaraduhaye, Ken Mugabo urigendeye, wakuraga ugaragaza ko uzaba umugabo w’indangagaciro zose zitegerezwa ku mugabo. Wari icyizere cyacu cy’ejo hazaza. Urukundo tugufitiye ruzahoraho. Iruhukire mu mahoro”.

Uretse umuryango inshuti n’abavandimwe, umuhango wo gushyingura Irakoze Ken Mugabo wanitabiriwe na bamwe mu banyeshuri biganaga, Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Uburezi bw’Ibanze (REB), Dr. Nelson Mbarushimana hamwe n’abandi batandukanye bababajwe n’urupfu rw’uwo mwana.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Nyarugenge: Urukiko rwaburanishije umugabo wishe mugenzi we amuziza 800frw

Urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge Ku wa mbere tariki 09 Mutarama 2023, rwaburanishije ikirego cy’umugabo ukurikiranweho icyaha cy’ubwicanyi buturutse ku bushake yakoreye mugenzi we amukubise umukoropesho muri nyiramivumbi bikamuviramo urupfu. Uregwa bivugwa ko nyakwigendera witwa Ntamakemwa Jean Baptiste yamutumye inkwi zo gucana arazimuzanira amwishyuza amafaranga magana inani y’u Rwanda (800Frw) baterana amagambo, ahita ajya gushaka igiti cyari gikwikiyemo umukoropesho arakizana akimukubita mumusaya (muri nyiramivumbi) nyakwigendera ahita yikubita hasi ata ubwenge bimuviramo […]

todayJanuary 13, 2023 134

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%