Inkuru Nyamukuru

Minisitiri Biruta ari mu ruzinduko rw’akazi muri Comores

todayJanuary 16, 2023 65

Background
share close

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Dr Vincent Biruta, ku Cyumweru tariki 15 Mutarama 2023, yageze mu birwa bya Comores mu ruzinduko rw’akazi.

Twitter ya Minisiteri y’ububanyi n’amahanga y’u Rwanda, yatangaje ko Minisitiri Biruta yageze mu murwa mukuru wa Comores yakirwa na Mugenzi we Dhoihir Dhoulkamal.

Mu butumwa yashyize kuri Twitter ye, Minisitiri Dhoihir yavuze ko uruzinduko rwa mugenzi we w’u Rwanda, Biruta rugamije kuganira ku mubano w’ibihugu byombi.

Muri Kanama umwaka ushize Houmed Msaidie Minisitiri w’Ubuhinzi, Uburobyi, Ubukorikori n’Ubukerarugendo. Akaba n’umuvugizi wa Guverinoma ya Comores yagiriye uruzinduko mu Rwanda.

Icyo gihe yakiriwe na Perezida Paul Kagame, muri Village Urugwiro, ndetse amugezaho ubutumwa bwa mugenzi we Azali Assouman w’Ibirwa bya Comores.

Mu butumwa Minisitiri Houmed yashyize kuri Twitter, yatangaje ko ibiganiro yagiranye na Perezida Kagame byari bigamije inyungu ku mpande zombi.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Senegal: Bizihije isabukuru y’imyaka 35 ya RPF-Inkotanyi

Ku wa 14 Mutarama 2023, Abanyamuryango ba RPF-Inkotanyi n’inshuti z’uwo Muryango batuye muri Senegal, bizihije isabukuru y’imyaka 35 Umuryango umaze utangijwe, ibirori byabereye kuri Place du Souvenir Africain mu Mujyi wa Dakar. Perezida w’Umuryango FPR-Inkotanyi muri Senegal, Dr Philonilla Uwamaliya Thiam, yagejeje ku bitabiriye isabukuru, ibyakozwe n’Umuryango FPR- Inkotanyi kuva washingwa muri Senegal mu 1988. Yerekanye ko mbere ya 1994, Umuryango wibanze ku kugaragaza ikibazo cy’ubuyobozi bubi bwari mu Rwanda, […]

todayJanuary 16, 2023 76

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%