Inzu y’ubucuruzi iherereye mu mujyi rwagati wa Musanze, ahazwi nko kwa Kanuma, ahateganye n’inzu y’igorofa izwi nko kwa Gasore, yafashwe n’inkongi y’umuriro mu rukerera rwo ku wa Kabiri tariki 17 Mutarama 2023, ibicuruzwa byarimo hafi ya byose birahatikirira.
Ubwo iyi nkuru twayikoraga, ba nyiri amaduka bari bakigerageza gusohora bicye mu bicuruzwa byasigaye.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyaruguru, SP Alex Ndayisenga, yemeje iby’iyi nkongi, agira ati “Iyo nzu igizwe m’imiryango 19, iyafashwe n’inkongi y’umuriro ibyarimo bikangirika ni imiryango 12. Umwotsi watangiye kugaragara mu ma saa kumi n’imwe z’urukerera, ariko mu bigaragara ni uko hatangiye gushya mbere y’ayo masaha. Ubu ibyo tumaze kubarura byangiritse, birabarirwa muri miliyoni zisaga 130 z’Amafaranga y’u Rwanda. Turacyeka ko iyi nkongi yaba yatewe n’ifuru y’imigati yabaga mu gikari cy’iyo nzu cyangwa se amashanyarazi. Ibyo byose turacyabigenzura ngo tumenye ibyo ari byo”.
SP Ndayisenga akomeza avuga ko iyo nzu itabaga mu bwishingizi, ngo bakaba bakigenzura ngo banamenye niba na ba nyiri ibicuruzwa baba baritabiriye gushinganisha ibicuruzwa byabo cyangwa batarabikoze.
U Rwanda na Comores byashyize umukono ku masezerano y’ubufatanye mu guteza imbere umubano hagati y’ibihugu byombi. Aya masezerano yashyizweho umukono kuri uyu wa mbere tariki 16 Mutarama hagati ya Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Dr Vincent Biruta na mugenzi we wa Comores, Dhoihir Dhoulkamal. Kuva ku Cyumweru tariki 15 Mutarama, Minisitiri Biruta ari mu ruzinduko rw’akazi muri iki guhugu aho yakiriwe na mugenzi we wa Comores, bagirana ibiganiro byibanze ku […]
Post comments (0)