Inkuru Nyamukuru

Nigeria: Amadini arasabira abayoboke gutunga intwaro zo kurwanya ibyihebe

todayJanuary 17, 2023 54

Background
share close

Ishyirahamwe ry’amadini ya gikristu muri Nigeria yanenze iyicwa ry’umupadiri wo mu idini gatolika ryabaye ku Cyumweru muri reta ya Niger, iri rwagati mu gihugu. Bagasaba ko bikwiye ko abakristu bafata intwaro bakarwanya umwanzi.

Abantu bitwaje intwaro bikekwa ko ari intagondwa ziyitirira idini ya Islam, batwitse inzu y’uwo mupadiri, ndetse nawe bamuteikiramo, barasa n’undi mu padiri wahungaga icyo gitero ariko we yararokotse.

Uretse iyicwa ry’uwo mu padiri, ki cyumweru polisi yo muri leta ya Katsina, mu Majyaruguru ashyira uburengerazuba bwa Nigeria, yatangaje ko abantu bitwaje intwaro bateye urusengero, bashimuta abakristu icyenda.

Impamvu yihishe inyuma y’ibyo bitero ariko abanti bitwaje intwaro bakunze gutera insengero no kwica abapadiri cyane cyane mu Majyaruguru y’igihugu.

Abayobozi muri Nigeria bamaze imyaka myinshi bahanganye n’imitwe ishimuta abantu, igasaba amafaranga mbere yo kubarekura.

Nijeriya irimo kandi irahangana n’ugutana mu mitwe hagati y’amoko apfa ubutaka n’ubwatsi bw’amatungo ndetse n’ibitero by’imitwe y’iterabwoba.

Perezida Muhammadu Buhari, mu myaka umunani ishize, ubwo yatorwaga yari yiyemeje kurwanya iterabwoba.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Abigisha ijambo ry’Imana basanga bakwiye kubisanisha n’amateka y’u Rwanda

Abanyamadini n’Amatorero mu Rwanda basanga igihe kigeze ngo basanishe inyigisho zitangirwa mu nsengero n’amateka y’u Rwanda, kugira ngo barusheho kubaka umubiri na roho by’Abanyarwanda. Ni ibyagarutseho kuri uyu wa Kabiri tariki 17 Mutarama 2023, mu nama nyunguranabitekerezo hagati ya Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano mboneragihugu (MINUBUMWE), n’abayobozi b’amatorero n’amadini hagamijwe gufasha umuryango nyarwanda gukira ibikomere, guteza imbere ubumwe, ubudaheranwa n’imibanire myiza mu Banyarwanda.Ni muri gahunda yo gukomeza gushyira mu bikorwa ingamba […]

todayJanuary 17, 2023 55

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%