Perezida wa Repubulika ya demokarasi ya Kongo, Felix Tshisekedi yavuze ko umutwe w’inyeshyamba wa M23 utaravana abarwanyi bawo bose mu bice wigaruriye mu burasirazuba bw’igihugu.
Tshisekedi ashinja uyu mutwe guhuma amaso akarere ukavuga ko wemeye gukura abasirikare bawo bose mu duce bari barigaruriye. Ibi yabivugiye mu nama mpuzamahanga y’ubukungu iri kubera i Davos mu Busuwisi.
Abayobozi bo mu karere ka Afurika y’Iburasirazuba mu Ugushyingo umwaka ushize nibwo bashyize akadomo ku masezerano yasabaga uyu mutwe kuva mu bice wari umaze kwigarurira bitarenze tariki ya 15 Mutarama. Ibi biri mu rwego rwo kurangiza intambara imaze guhitana abatari bake abandi bakava mu byabo. Izi ntambara zazamuye kandi umwuka mubi mu bya dipolomasi hagati ya RDC n’u Rwanda.
Kubwa Perezida Tshisekedi, ahamya ko M23 ikiri mu bice yafashe. Avuga ko uwo mutwe werekana ko urimo kuva muri ibyo bice, ariko nyamara akaba atari byo.
Umuvugizi w’umutwe wa M23, Lawrence Kanyuka, we avuga ko ari leta ya Congo itarimo kubahiriza amasezerano yo guhagarika intambara kuko ikomeje guha intwaro imitwe ifasha ingabo za leta kugaba ibitero kuri uwo mutwe.
Muri Repubulika ya demokarasi ya Kongo inzego z’umutekano mu mujyi wa Goma zatatanyije abaturage babarirwa mu magana bari mu myigaragambyo yo kwamagana ingabo z’umuryango w’Afurika y’Uburasirazuba (EAC). Iyo myigaragambyo yahamagajwe n'amashyirahamwe ategamiye kuri leta mu rwego rwo kwamagana ingabo zoherejwe n'akarere k'Afurika y'Iburasirazuba, EAC, bavuga ko ntacyo zirimo zirakora ngo zigarure amahoro mu burasirazuba bwa Congo. Abo baturage basabye ko mu minsi itatu ingabo za EAC ziba zagiye ku rugamba […]
Post comments (0)