Inkuru Nyamukuru

Ingabo za Eritrea zatangiye kuva muri Tigray

todayJanuary 21, 2023 57

Background
share close

Abaturage bo mu bice bitandukanye byo mu ntara ya Tigray mu Majyaruguru ya Ethiopia batangaje ko babonye abasirikare baturuka mu gihugu cy’abaturanyi cya Eritrea barimo barava bice bari bamaze iminsi bagenzura.

Umuturage utuye mu gace ka Adwa, yabwiye BBC ko imodoka z’igisirikare cya Eritrea zatangiye urugendo zinyura muri ako gace mu gitondo cyo ku wa gatanu.

Hagati aho, ingabo za reta ya Ethiopia zari zicunze umutekano mu nkengero z’ako gace, nk’uko uwo muturage yabivuze.

Ku bw’amasezerano y’amahoro hagati ya reta ya Ethiopia na Tigray People’s Liberation Front (TPLF), kuvana ingabo z’amahanga n’izitari iza reta muri Tigray byari kuba byakozwe ingabo za TPLF zimaze nazo gusubiza ingabo za leta intwaro ziremereye yari ifite, ndetse ibyo bikaba byarakozwe.

Amakuru menshi aturuka muri Eritrea nayo yemeje iryo vanwa ry’ingabo n’ibikoresho bya gisirikare muri Tigray.

Abasirikare ba Eritrea boherejwe mu Ugushyingo 2020, muri Tigray gufasha ingabo za reta ya Ethiopia mu ntambara zari zihanganyemo na TPLF.

Iyo ntambara yarangijwe n’amasezerano y’amahoro mu mpera z’umwaka ushize yaguyemo abantu ibihumbi. Abandi babarurwa muri za miriyoni nabo bavuye mu byabo.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Perezida Kagame yakiriye Umuyobozi Mukuru wa AUDA-NEPAD

Ku gicamunsi cyo ku wa Gatanu tariki 20 Mutarama 2023, Perezida Paul Kagame yakiriye Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe Rushinzwe Iterambere (AUDA-NEPAD), Nardos Bekele-Thomas bagirana ibiganiro. Twitter rw’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu, Village Urugwiro dukesha iyi nkuru, yatangaje ko bagiranye ibiganiro bijyanye no kurebera hamwe aho imirimo y’uru rwego igeze ishyirwa mu bikorwa. Mbere y’uko Nardos Bekele-Thomas yakirwa na Perezida Kagame yari yabanje kwakirwa na Perezida wa Kenya, William […]

todayJanuary 21, 2023 58

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%