Inkuru Nyamukuru

Umuyobozi wa IMF yashimye uko u Rwanda ruhangana n’imihindagurikire y’ikirere

todayJanuary 27, 2023 85

Background
share close

Umuyobozi w’Ikigega Mpuzamahanga cy’Imari, Kristalina Georgieva mu kiganiro yagiranye na ba rwiyemezamirimo tariki ya 25 Mutarama 2023, muri ECO-Park ya Nyandungu, yashimye u Rwanda mu bikorwa byo guhangana n’ihindagurika ry’ibihe, n’uburyo rubungabunga ibidukikije.

Minisitiri Mujawamariya na Kristalina batera igiti nk’ikimenyotso cyo kwita ku bidukikije

Kristalina avuga ko imikorere y’u Rwanda mu gufata ibyemezo byo kwita no guhangana n’imihindagurikire y’ibihe, ndetse no kubungabunga ibidukikije aribyo bituma hafatwa icyemezo cy’uko IMF, izakomeza kunganira u Rwanda muri ibi bikorwa.

Ati “Impamvu bifite agaciro kuri jye guhura na ba rwiyemezamirimo, ni uko tuzi neza ko twatsinda intambara yo kurengera ibidukikije dushyize hamwe n’ibihugu bikiri mu nzira y’Amajyambere ndetse n’ibyamaze kugera ku iterambere. Biradusaba kuzihutisha gushakisha ishoramari ry’abigenga, guturuka imbere mu gihugu no mu bigega ku rwego mpuzamahanga”.

Kristalina avuga ko haramutse habayeho uburangare bwo kwegeranya inkunga mu myaka 10 iri imbere ku kigero kinini, kandi hakenewe amafaranga menshi ari muri za miliyari nyinshi, ibihugu byaba bitsinzwe kugabanya ikigero cy’ubumara bwoherezwa mu kirere kuko bizagira ingaruka ku batuye Isi n’abazabakomokaho.

Yishimye intambwe u rwanda rumaze gutera

Asaba abatuye Isi kutemera gutsindwa ahubwo ko bagomba gutsinda, ariko cyane ibihugu by’Afurika bikigira ku Rwanda gufata ibyemezo ku ikubitiro no ku buryo bwihuse, ko byabera ibindi bihugu urumuri muri Afurika no ku Isi hose nk’indashyikirwa.

Ba rwiyemezamirimo bashoye imari mu bikorwa by’ubukungu bitangiza ibidukikije, bavuga ko bikiri ingorabahizi kubona ingengo y’imari, bagasaba ko mu nkunga igenerwa u Rwanda muri ibi bikorwa nabo yabageraho mu buryo bworoshye.

Francine Munyaneza, umuyobozi wa UNYAX, ukora ibicanwa biboneye bitangiza ikirere, yatangaje ko inkunga zihabwa u Rwanda zikwiye kubageraho mu buryo bworoshye, kuko kuzihabwa bisaba kuba ugaragaza icyo umushinga ukora umariye abaturarwanda.

Ati “Inkunga irahari ariko turasaba ko tuzajya tuzihabwa bitworoheye, kugira ngo twongere ibikorwa dukora byo guhangana n’imihindagurikire y’ibihe”.

Christalina yashimye ibikorwa by’u Rwanda mu kurengera ibidukikije

Minisitiri w’Ibidukikije, Dr Mujawamariya Jean D’Arc, yabwiye muyobozi wa IMF ko u Rwanda rwiteguye gukomeza guhangana n’ihindagurika ry’ikirere.

Ati “Mwarakoze cyane Muyobozi mukuru kuba mwaratoranyije u Rwanda nk’Igihugu cyahawe kuri aya mafaranga, kuko mubona neza imbaraga rushyira mu mategeko ajyanye no kuvugurura no kurengera ibidukikije, ndetse ruzakomeza gukora ibijyanye n’iyi nkunga mwaduhaye. Azafasha abikorera mu bikorwa bitandukanye bibungabunga ibidukikije binyuze mu bigo by’Imari”.

Minisitiri Mujawamariya avuga ko u Rwanda rwiteguye gukomeza kujya imbere, haba muri Afurika no gukomeza kubera ibindi bihugu urugero rwiza mu bikorwa bibungabunga ibidukikije.

Kristalina Georgieva arasoza uruzinduko rwe kuri uyu wa Gatanu tariki ya 27 Mutarama 2023.

Yatemberejwe muri Eco-Park Nyandungu

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Byiringiro Lague yasinyiye Sandvikens IF yo muri Suède

Kuri uyu wa 26 Mutarama 2023, ikipe ya Sandvikens IF yo muri Suede yatangaje ko yamaze gusinyisha Byiringiro Lague wakiniraga APR FC. Ikipe ya Sandvikens IF yahaye ikaze Byiringiro Lague Iyi kipe ikina mu cyiciro cya gatatu muri Suède yavuze ko Byiringo Lague w’imyaka 22 y’amavuko yayisinyiye amasezerano y’imyaka ine ayikinira. Yagize iti "Ikaze kuri Byiringiro Lague w’imyaka 22 muri Sandvikens IF, rutahizamu aje aturutse mu ikipe ya APR FC […]

todayJanuary 27, 2023 123

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%