Inkuru Nyamukuru

Rayon Sports yaguze Ojera Joackiam

todayJanuary 28, 2023 142

Background
share close

Ku wa 27 Mutarama 2023 mbere y’uko isoko ry’igura n’igurishwa rifunga mu Rwanda,ikipe ya Rayon Sports yatangaje ko yaguze Ojera Joackiam wakiniraga URA FC muri Uganda.

Ojera Joackiam ni umukinnyi mushya wa Rayon Sports

Mu gihe havugwaga amazina menshi ashobora kwinjira muri iyi kipe ku munsi wa nyuma w’isoko barimo na Youssef Rharb, Rayon Sports ibinyujije kuri twitter yavuze ko Ojera Joackiam ari we mukinnyi mushya yaguze.

Yagize iti”Ojera Joackiam ni umukinnyi wa Rayon Sports.”

Ojera Joackiam ukina asatira wavutse tariki 25 Ukuboza 1997 afite imyaka 25 akaba yakiniraga ikipe ya Uganda Revenue Authority muri Uganda.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Amb. Gatete yagaragarije UN urugomo n’ihohoterwa birimo gukorerwa igice kimwe cy’Abanyekongo

Ambasaderi w’u Rwanda mu Muryango w’Abibumbye (UN), Claver Gatete, yagaragaje ko urugomo rukabije rw’ihohoterwa rikorerwa mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanita Demokarasi ya Congo (DRC), cyane cyane kurwanya Abanyekongo bavuga ururimi rw’Ikinyarwanda, bishingiye ku kuba Leta yarananiwe gukemura ibibazo by’umutekano. Ambasaderi w’u Rwanda muri UN, Claver Gatete Amb. Gatete, yabigarutseho ejo mu biganiro mpaka byagarukaga ku kubaka no kwimakaza amahoro, bijyana no guteza imbere abaturage mu guhangana n’ibibazo by’ingutu bibugarije ‘Peacebuilding […]

todayJanuary 27, 2023 69

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%