Inkuru Nyamukuru

Monusco yatangaje ko imirwano ikomeye yongeye kwaduka hagati ya FARDC na M23

todayJanuary 28, 2023 185

Background
share close

Muri Repubulika ya demokarasi ya Kongo, ingabo za loni zishinzwe kubungabunga amahoro n’umutekano (MONUSCO) zatangaje ko mu burasirazuba bw’icyo gihugu ibibazo by’umutekano muke bikomeje kuba ikibazo gikomeye, nyuma y’imirwano yongeye kwaduka hagati y’ingabo za leta, FARDC na M23.

Loni yavuze ko igisirikare cya Kongo, FARDC cyatanye mu mitwe n’umutwe wa M23 mu majyepfo ashyira uburasirazuba bw’umujyi wa Kitchanga, mu ntara ya Kivu y’amajyaruguru.

Ikomeza ivuga ko habaye imirwano ikomeye muri Kishishe, mu birometero 25, mu majyaruguru ashyira uburengerazuba bwa Rutshuru, ahakoreshejwe n’imbunda ziremereye.

Loni ivuga ko uku gutana mu mitwe kubaye hashize iminsi ibiri M23 iteye ibirindiro by’igisirikare cya Kongo mu burengerazuba bwa Rutshuru, bituma abantu hafi 4300 bata ingo zabo.

MONUSCO yavuze kandi ko ku wa gatatu haturitse igisasu mu mujyi wa Beni, gikomeretsa abasivile bagera kuri 18, barimo abagore 13. 

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Abahisha imitungo yabo bayandikisha ku bandi bazajya babihanirwa

Ihuriro ry’agize Inteko Ishinga Amategeko rishinzwe gukumira no kurwanya Ruswa (APNAC-RWANDA), rivuga ko abantu bafite imitungo ariko batayiyandikishaho barimo gushakirwa ibihano. APNAC-RWANDA mu biganiro n’inzego zitandukanye ku kibazo cy’abatiyandikaho imitungo yabo APNAC yaganiriye n’inzego zitandukanye zirimo Umuryango urwanya Ruswa n’Akarengane (Transparency International, TI-Rwanda), Urwego rw’Umuvunyi n’izindi, bungurana ibitekerezo ku iyandikishwa ry’imitungo kuri ba nyirayo n’uburyo ibyuho bigaragaramo byakumirwa. Umuyobozi Nshingwabikorwa wa TI-Rwanda, Apollinaire Mupiganyi, avuga ko hari abantu batazwi ku […]

todayJanuary 28, 2023 79

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%