Ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe kurwanya inkongi n’ubutabazi (Fire and Rescue Brigade), ryahuguye abapolisi bakorera ku cyicaro gikuru cya Polisi Kacyiru, ku gukumira no kurwanya inkongi.
Ni amahugurwa yatanzwe nyuma y’umuganda wo ku wa 28 Mutarama, wahuje abapolisi batuye n’abakorera mu kigo cya Polisi bakoze ibikorwa by’isuku bitandukanye muri icyo kigo no mu nkengero zacyo.
Mu byagarutsweho bishobora gutera inkongi harimo nko gukoresha insinga z’amashanyarazi, kudacomora ibikoresho by’amashanyarazi bitakirimo gukoreshwa na gazi zifashishwa mu guteka iyo zikoreshejwe nabi.
Chief Inspector of Police (CIP) Jonas Rizinde, yabwiye abitabiriye amahugurwa ko kugira ubumenyi wakwifashisha mu guhangana n’inkongi ari ingenzi by’umwihariko ku bashinzwe umutekano w’abaturage.
Yagize ati: “Ni byiza ko musobanukirwa neza amasomo nk’aya ajyanye no kuzimya inkongi by’umwihariko nk’abafite inshingano zo kurinda ndetse no gutabara uwo ari wese ubitabaje.”
Aya magurwa ari muri gahunda, Ishami rya Polisi rishinzwe kurwanya inkongi n’ubutabazi ryatangije mu rwego ryo kugeza ubumenyi bwo gukumira no kurwanya inkongi mu bigo bitandukanye bya Leta n’iby’abikorera bihuriramo abantu benshi mu rwego rwo kubafasha kwirwanaho no kugabanya ingaruka z’inkongi mu gihe bataragerwaho n’ubutabazi bw’iri shami.
Post comments (0)