Inkuru Nyamukuru

Tunisia: 11% by’Abaturage nibo bitabiriye amatora y’abadepite

todayJanuary 30, 2023 53

Background
share close

Muri Tuniziya amatora y’abagize inteko ishinga amategeko yo mu cyiciro cya kabiri yitabiriwe n’ababarirwa kuri 11% ugereranije n’abitabiriye ayo mu cyiciro cya mbere mu kwezi gushize.

Abanenga umukuru w’igihugu, Kais Saied baravuga ko ibyo bigaragaza ko ibyo avuga ko ashyigikiwe na rubanda, mu nkundura y’impinduramatwara muri politike nta shingiro bifite.

Abagize amashyaka ya politike ntibitabiriye ayo matora, mugihe abenshi mu bagaragaye ari abiyamamaza ku giti cyabo.

Komisiyo ishinzwe amatora muri icyo gihugu yatangaje ko saa tanu za mu gitondo ku cyumweru ababarirwa kuri 4.7% gusa by’abateganijwe gutora ari bo bari bamaze kugera ku biro by’itora byari bimaze amasaha atatu bifunguye.

Mu matora aheruka yo mu Ukuboza umwaka isaa 10:00 za mu gitondo hari hamaze kugera abagera kuri 3 ku ijana by’abateganijwe gutora.

Umunyamakuru w’ibirio ntaramakuru by’Abongereza, Reuters, wari aho ayo matora yabereye yatangaje ko yamaze iminota 20 kuva itora ritangiye nta muntu n’umwe arabona aza gutora.

Perezida Kais Saied yasheshe inteko ishinga amategeko yari isanzweho mu 2021 ashyiraho inshya ahanini idafite ijambo muri gahunda y’ubutegetsi bwe.

Abamunenga bavuga ko yasenye inzego za demokarasi igihugu cyari cyashyizeho nyuma y’impnduramatwara yabaye muri icyo gihugu mu mwaka wa 2011. Iyo yabaye imbarutso y’inkundura y’impinduramatwara muri demokarasi mu bihugu by’Abarabu.

Abamunenga bakerensheje amatora yabaye mu kwezi gushize bavuga ko ubuke bw’abatora bwerekana ko adashyigikiwe na rubanda.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Abapolisi bahawe amahugurwa ku gukumira no kurwanya inkongi

Ishami rya Polisi y'u Rwanda rishinzwe kurwanya inkongi n’ubutabazi (Fire and Rescue Brigade), ryahuguye abapolisi bakorera ku cyicaro gikuru cya Polisi Kacyiru, ku gukumira no kurwanya inkongi. Ni amahugurwa yatanzwe nyuma y'umuganda wo ku wa 28 Mutarama, wahuje abapolisi batuye n'abakorera mu kigo cya Polisi bakoze ibikorwa by'isuku bitandukanye muri icyo kigo no mu nkengero zacyo. Mu byo basobanuriwe harimo ibitera inkongi y’umuriro, amoko yazo n’uko zakwirindwa, banerekwa uburyo bwo […]

todayJanuary 30, 2023 60

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%