Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwakatiye umwana w’imyaka 15, igifungo cy’imyaka ibiri isubitse isubitse mu gihe cy’imyaka ine n’ihazabu ya miliyoni 1 Frw nyuma yo kumuhamya icyaha cyo gucuruza ibiyobyabwenge.
Impamvu urukiko rwamukatiye iyi myaka rukayisubika mu gihe cy’imyaka ine rwitaye ku itegeko rigena ko umwana ukiri muto ufite hagati y’imyaka 14 na 18 ahabwa kimwe cya kabiri cy’igihano yagombaga guhanishwa, uyu mwana akaba yagize amahirwe yo kugabanyirizwa ibihano yagombaga guhabwa.
Mu iburanisha ryo ku wa 31 Mutarama 2023, uyu mwana yaburanye yemera icyaha ariko yerekana ko yabishowemo n’ababyeyi. Ndetse icyo gihe Ubushinjacyaha bwari bwamusabiye gufungwa imyaka 10.
Yasabye ko yafungurwa agasubira ku ishuri aho gufungwa nk’uko Ubushinjacyaha bwabimusabiraga.
Kuba igihano yahawe gisubitswe mu gihe cy’imyaka ine bivuze ko uyu mwana agomba kwitwara neza muri sosiyete mu gihe kingana n’iyo myaka ine, yaramuka akoze irindi kosa agahabwa cya gihano yasubikiwe ndetse kiyongeraho n’igihano cy’iryo kosa yakoze nyuma yo guhabwa imbabazi.
Umwunganizi we mu mategeko Me Niyotwagira Camille yabwiye Kigali Today ko uyu mwana afite imyaka 15, ibi bikaba biteganywa n’amategeko ko umwana uri muri iki kigero, iyo akoze icyaha gikomeye gihanwa n’amategeko agikurikiranwaho.
Me Niyotwagira avuga ko uyu mwana yavutse ku itariki ya 1/1/2008 afatwa mu kwezi kwa 11 mu mwaka wa 2022 ni ukuvuga ko icyo gihe afatwa yari afite imyaka 14 y’amavuko.
Mu mategeko mpanabyaha y’u Rwanda hagaragaramo ko umwana ufite guhera ku myaka 14 kugera ku myaka 18 iyo yakoze icyaha kiremereye abihanirwa n’amategeko.
Mu Ukwakira 2022 nibwo uyu mwana utuye mu Murenge wa Kimisagara mu Mujyi wa Kigali yatawe muri yombi n’inzego z’umutekano, ajya gufungirwa kuri Sitasiyo ya Polisi ya Rwezamenyo.
Abashinzwe umutekano bamusanze mu rugo iwabo, bahasanga udupfunyika 52 tw’urumogi.
Ubwo bageraga muri urwo rugo, bahasanze uwo mwana gusa kuko se yari yamaze kubimenya agatoroka mu gihe nyina yari yaramaze gufatwa akurikiranyweho gucuruza ibiyobyabwenge.
Post comments (0)