Inkuru Nyamukuru

Minisitiri Biruta yaganiriye n’intumwa ya Amerika ku bibazo by’umutekano muri RDC

todayFebruary 3, 2023 42

Background
share close

Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga w’u Rwanda Dr Vincent Biruta, yagiranye ibiganiro n’Umunyamabanga wungirije wa Leta zunze ubumwe za Amerika, Wendy Sherman, byibanze ku bibazo by’umutekano muke muri Repubulika Iranira Demokarasi ya Congo.

Ibyo biganiro byabaye ku wa gatatu tariki 1 Gashyantare 2023, byibanze ku bibazo by’umutekano wa Congo, birimo uburyo bwo guhagarika ibikorwa bibangamiye umutekano mu Burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo n’uburyo bwo kubungabunga amahoro muri Repubulika ya Santarafurika.

Ni ibiganiro byabaye mu gihe umutekano ukomeje kuzamba mu burasirazuba bwa RDC, aho ingabo za Leta FARDC n’imitwe zifatanyije irimo na FDRL zihanganye n’umutwe wa M23.

Madamu Sherman mu butumwa bwe yashimangiye ko Amerika ishyigikiye gahunda y’ubuhuza bw’akarere ku burasirazuba bwa RDC n’ibiganiro biyobowe na Angola n’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, anashimangira uruhare rwa buri wese mu kurangiza imirwano no kwihutisha urugendo rwa politiki.

Mu bihe bitandukanye, Leta Zunze Ubumwe za Amerika zakomeje kugaragaza ko zihagaze ku ruhande rwa RDC mu gushinja u Rwanda gufasha M23.

Ibi kandi byagiye bishimangirwa na guverinoma ya DRC ivuga ko uyu mutwe uterwa inkunga n’u Rwanda, nyamara rwo rukavuga ko iki gihugu kirengagiza ko nabawugize ari Abanye-Congo.

Igisubizo kirambye cy’ibibazo bya Congo u Rwanda ruvuga ko kiri mu Banyekongo ubwabo kandi ko inshingano zo kugarura amahoro zikwiye kubazwa abaybozi b’iki gihugu.

Mu biganiro biheutse gutangwa na Minisitiri Dr Biruta Vincent mu nteko Ishinga amategeko y’u Rwanda yasabye amahanga ko M23 itagomba kugereranywa n’u Rwanda kuko atari ikibazo cy’u Rwanda rugomba gukemura ahubwo ari ikibazo cya Congo.

Inteko ishinga amategeko y’u Rwanda iheruka gushyiraho komisiyo idasanzwe, yahawe inshingano yo gusesengura ibibazo byo muri RDC n’ingaruka zabyo ku Rwanda.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Umwana waregwaga gucuruza urumogi yakatiwe igifungo cy’imyaka ibiri isubitse

Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwakatiye umwana w’imyaka 15, igifungo cy’imyaka ibiri isubitse isubitse mu gihe cy’imyaka ine n'ihazabu ya miliyoni 1 Frw nyuma yo kumuhamya icyaha cyo gucuruza ibiyobyabwenge. Impamvu urukiko rwamukatiye iyi myaka rukayisubika mu gihe cy’imyaka ine rwitaye ku itegeko rigena ko umwana ukiri muto ufite hagati y’imyaka 14 na 18 ahabwa kimwe cya kabiri cy’igihano yagombaga guhanishwa, uyu mwana akaba yagize amahirwe yo kugabanyirizwa ibihano yagombaga guhabwa. […]

todayFebruary 3, 2023 91

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%