Umuryango witwa Giants of Africa uteza imbere impano z’urubyiruko rwa Afurika binyuze muri Siporo, wateguye ibikorwa bizabera hirya no hino ku isi, mu rwego rwo kwizihiza isabukuru y’imyaka 20 umaze ubayeho.
Masai Ujiri washinze umuryango Giants of Africa aganira n’urubyiruko
Ni umuryango washinzwe na Masai Ujiri, umuyobozi wawo wungirije, akaba na Perezida w’ikipe Toronto Raptors ya Basketball yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Umuyobozi wungirije wa Giants of Africa, Masai Ujiri, yavuze ko imyaka 20 uwo muryango umaze ari intambwe ikomeye yo kwishimira, kuko byasabye ubwitange bwa buri wese mu babigizemo uruhare.
Ati “Turacyari mu ntangiriro. Hari ibyo duteganya kongeramo ingufu kugira ngo tugere kuri byinshi. Turizera ko ahazaza ha Giants of Africa ari heza. Tuzakomeza guteza imbere ibikorwa remezo, gufasha urubyiruko rwa Afurika mu kububakira ubushobozi, mu burezi, no mu kubafasha mu gusobanukirwa inshingano z’ubuyobozi kugira ngo bazavemo abayobozi beza.”
Mu myaka 20 umuryango Giants of Africa umaze ubayeho (ni ukuvuga kuva muri 2003), wafashije urubyiruko ibihumbi 40 rwo hirya no hino mu bihugu 17 byo muri Afurika, rubasha kubona ibibuga rukiniraho umukino wa Basketball, ndetse ruhabwa n’ubumenyi kuri uwo mukino.
Perezida Kagame ni umwe mu bagaragaje ko bashyigikiye ibikorwa bya Giants of Africa
Ibikorwa by’uyu muryango byibanda cyane cyane ku rubyiruko rudafite ubushobozi nk’impunzi n’abandi batandukanye barimo ibigo byita ku badafite kirengera.
Iri serukiramuco rizifashisha umukino wa Basketball nka kimwe mu byafasha urubyiruko rwa Afurika kwiga, kwiyubakamo ubushobozi no gutekereza kugera ku bikorwa binini. Hateganyijwe n’ihuriro rizitabirwa n’urubyiruko rusaga ibihumbi bibiri rizaba ku munsi mpuzamahanga w’urubyiruko ndetse n’igitaramo, byose bikazabera mu nyubako ya BK Arena.
Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga w’u Rwanda Dr Vincent Biruta, yagiranye ibiganiro n’Umunyamabanga wungirije wa Leta zunze ubumwe za Amerika, Wendy Sherman, byibanze ku bibazo by’umutekano muke muri Repubulika Iranira Demokarasi ya Congo. Ibyo biganiro byabaye ku wa gatatu tariki 1 Gashyantare 2023, byibanze ku bibazo by’umutekano wa Congo, birimo uburyo bwo guhagarika ibikorwa bibangamiye umutekano mu Burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo n’uburyo bwo kubungabunga amahoro muri Repubulika ya Santarafurika. […]
Post comments (0)