Ni impanuka yabaye kuri uyu wa Gatanu, tariki 03 Gashyantare 2023, ababibonye bavuga ko byatewe n’umuyaga mwinshi wahushye ubu bwanikiro, bigatizwa umurindi no kuba bwarimo umusaruro mwinshi ndetse n’ibiti bibukoze bikaba byari byaramunzwe.
Itangazo ryashyizweho umukono na Minisitiri w’Intebe Dr. Edouard Ngirente, Guverinoma y’u Rwanda yiyemeje kuba hafi no gutanga ubufasha bukenewe ku miryango yabuze ababo no ku bakomerekeye muri iyo mpanuka.
Guverinoma y’u Rwanda kandi yatangaje ko igiye kongera ingamba zo gukurikirana ireme ry’imyubakire kugirango hakomeze kwirindwa impanuka nk’izi.
Minisitiri w’Ubuzima Sabin Nsanzimana yasuye abakomerekeye mu mpanuka y’ubwo bwanikiro bw’ibigori aho bari kwitabwaho mu Bitaro.
Kugeza ubu abantu 50 nibo bakomerekeye muri iyi mpanuka bamwe bakaba bajyanywe kuvurirwa mu Bitaro bya Masaka, Kanombe na Kibagabaga, bakaba bakomeje kwitabwaho n’abaganga.
Ubwo bwanikiro bwaguye ku bantu buherereye mu Kagari ka Gasagara, Umurenge wa Rusororo mu Karere ka Gasabo.
Abahuye n’ibyo byago ni abaturage bibimbiye muri koperative y’abahinzi bishimiraga umusaruro mwishi babonye mu gihembwe gishize cy’ihinga.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda yemeje ko hatangiye iperereza ryimbitse ku ntandaro y’iyo mpanuka.
Post comments (0)