Inkuru Nyamukuru

Gen. Kabarebe yavuze ku ntambara n’ubwicanyi bibera muri Congo

todayFebruary 4, 2023 67

Background
share close

Umujyanama wa Perezida wa Repubulika mu by’Umutekano, Gen James Kabarebe, yasubije Urubyiruko rwamusabye kugira icyo u Rwanda rukora kugira ngo ruhagarike ubwicanyi bubera muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo (DRC), bivugwa ko ari Jenoside.

Gen. James Kabarebe yaganirije urubyiruko

Uru rubyiruko rw’Umujyi wa Kigali rusaga 600 ruri mu bikorwa byiswe Isangano ry’Urubyiruko(Kigali Youth Festival), rukaba rwitabiriye kuri uyu wa Gatanu tariki 03 Gashyantare 2023 gahunda yiswe “Rubyiruko Menya Amateka Yawe” irufasha kumenya amateka no kubaka ahazaza hazira amacakubiri.

Ku bufatanye na Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco (MYCULTURE), urwo rubyiruko rwabanje gusura Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruri ku Gisozi, ndetse n’Ingoro y’Amateka yo guhagarika Jenoside(ku Nteko).

Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Pudence Rubingisa, Minisitiri w’Urubyiruko n’Umuco, Rosemary Mbabazi na Gen. Kabarebe, bagiranye ibiganiro n’urubyiruko

Uru rubyiruko ruvuga ko rwabonye amateka akomeye y’uburyo Jenoside yakozwe mu Rwanda, ariko ngo babona n’ubutwari bw’Inkotanyi mu kuyihagarika.

Bamwe muri bo bavuga ko Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda nta handi bayifuza, nyamara bakaba ngo barimo kuyumva muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo(RDC).

Hari uwagize ati “Hariya muri Congo hari kubera Jenoside nk’uko tubibona, hakorwa iki kugira ngo natwe dutabare ntitube nk’amahanga yarebereye igihe abantu bapfaga mu Rwanda?”

Basuye Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kigali ruri ku Gisozi

Hari n’undi wasabye ko nk’urubyiruko bakoherezwayo kujya gutabara Abanyekongo bavuga Ikinyarwanda ngo bakomeje kwicwa.

Mu gusubiza ababajije iki kibazo, Gen Kabarebe yavuze ko mu Rwanda bidashoboka ko hakongera kuba Jenoside, ariko kujya muri Congo ngo byafatwa nko kwivanga mu bibera mu kindi gihugu.

Gen Kabarebe ati “Ibibera muri Congo ni Jenoside ariko ntabwo u Rwanda rwajyayo rwonyine, ariko icyiza ni uko ba bandi barimo gukorerwa Jenoside barimo kwirwanaho ku buryo barimo gutsinda, ngira ngo murabikurikirana”.

Basuye n’Ingoro y’Amateka y’Urugamba rwo guhagarika Jenoside

Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco ivuga ko gahunda y’Isangano ry’Urubyiruko izakomeza gufasha urwavutse nyuma ya Jenoside kumenya amateka no kunguka ibitekerezo byaruteza imbere.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Bafakulera Robert wayoboraga PSF yeguye

Bafakulera Robert wari Umuyobozi Mukuru w’Urugaga rw’Abikorera mu Rwanda (PSF) yeguye kuri izo nshingano ku mpamvu ze bwite. Amakuru y’ubwegure bwe yamenyekanye ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatanu ku itariki 03 Gashyantare 2023. Bafakulera Robert wari Umuyobozi wa PSF yeguye Ubutumwa bwanyujijwe ku rukuta rwa Twitter rwa PSF buvuga ko Bafakulera yeguye ku mpamvu ze bwite kandi ko yabimenyesheje Inteko Nyobozi y’uru rwego. Banditse bati: "Umuyobozi Mukuru wacu Bwana […]

todayFebruary 3, 2023 195

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%