Byatangajwe mu gihe hari benshi bari bakomeje kwibaza kuri iyo myaka n’icyo gihano, ariko Ubushinjacyaha bwasobanuye ko ubutabera bwakoze akazi kabwo neza mu guhana uwo mwana.
Ikibazo cy’uwo mwana w’umuhungu cyamenyekanye ku wa 31 Mutarama 2023, ubwo yagezwaga mu rukiko, ngo aburanishwe ku cyaha cyo gucuruza ibiyobyabwenge, dore ko ngo yafatanywe udupfunyika 51 tw’urumogi yacuruzaga n’ababyeyi be.
Uwo mwana w’umuhungu yatawe muri yombi mu Ugushyingo 2022 mu Murenge wa Kimisagara, mu Karere ka Nyarugenge mu bikorwa by’inzego z’umutekano byo gushaka abanyabyaha.
Se umubyara bikekwa ko na we yacuruzaga ibiyobyabwenge, aracyashakishwa n’inzego z’umutekano, nyuma yo kuzica mu rihumye akazicika, mu gihe nyina w’uwo mwana we afungiye gucuruza urumogi.
Ubushinjacyaha bwari bwasabiye uwo mwana guhanishwa igifungo cy’imyaka 10, dore ko yaburanaga yemera icyaha asaba imbabazi, maze abantu bakomeza kubyibazaho, nyuma y’uko amafoto ye akwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga.
Ku wa Gatanu tariki ya 03 Gashyantare 2023, nibwo urukiko rwa Nyarugenge ruburanisha abana, rwahamije uwo mwana icyaha cyo gucuruza urumogi, rutegeka ko afungwa imyaka ibiri isubitse n’ihazabu y’amafangara y’u Rwanda miliyoni imwe.
Byateje amagambo menshi ku mbuga nkoranyambaga kuko hari abavugaga ko uwo mwana yaba yarafashwe afite imyaka 13, nyamara Umurenge wa Kimisagara wo ukaba waragaragaje ibyangombwa by’amavuko by’uko yavutse tariki ya 01 Mutarama 2008, bivuze ko ubu afite imyaka 15, aho kuba 13 cyangwa 14 nk’uko byari byatangajwe mu binyamakuru.
Umuvugizi w’Ubushinjacyaha, Faustin Nkusi, yatangaje ko amategeko yakurikijwe neza mu kuburanisha uriya mwana, kandi ko nta kidasanzwe kuko ngo bibaho hirya no hino ku Isi ko abana bakora ibyaha bikomeye bagakurikiranwa.
Yavuze ko usibye amarangamutima y’abantu, uwo mwana nta kintu cyakuragaho kuba atahanwa ku byaha yahamijwe, kandi ubwe yiyemerera uruhare rwe mu gucuruza ibiyobyabwenge hamwe n’ababyeyi be kandi yafatanwe igihanga.
Agira ati “Uriya mwana yafatanywe urumogi agiye kurucuruza, yabajijwe mu Bugenzacyaha, yemera ko yari agiye kurucuruza aruhawe n’umubyeyi we, kandi ko ababyeyi be baruzanaga mu rugo, nk’aho se yaruzanaga agahita agenda umuhungu we agasigara arucuruza kandi ko yari azi n’ibiciro bya buri gapfunyika”.
Nkusi yasobanuye ko mu ibazwa kuri RIB, no mu Bushinjacyaha, uwo mwana yemeye ko yagurishaga agapfunyika k’urumogi ku mafaranga 500frw, kandi yashoboraga gucuruza udupfunyika nka 20 ku munsi.
Ngo abajijwe niba ibyo yakoraga yari azi ko ari icyaha, uwo mwana ngo yemeye ko yari azi ko gucuruza ibiyobyabwenge ari icyaha, kuko ngo yari yarigeze no kureba ikiganiro kibyiyama kuri televiziyo.
Agira ati: “Umwana yemeraga ko ibyo yakoze ari icyaha, kandi amategeko ateganya ko mu Rwanda umwana uri hagati y’imyaka 14-18, iyo akoze icyaha akurikiranwa mu nkiko.”
Nkusi yatangaje ko nyuma yo gukusanya ibimenyetso, Ubushinjacyaha bwakoze dosiye bukayishyikiriza urukiko, kandi ko kimwe no mu bindi bihugu, gukurikirana umwana mu Rukiko bikoranwa ubushishozi kugira ngo adahutazwa mu burenganzira bwe, ari nako byagenze kuri uwo wafatanwe urumogi acuruza.
Agira ati, “Icyaha cyo gucuruza ibiyobyabwenge ni icyaha gikomeye cyane, amategeko mpuzamahanga hari ibyo ateganya ku gukurikirana umwana mu rukiko kandi byarakurikijwe hano kuri uriya mwana.”
Yongeyeho ati: “Nabonye hari abavugaga ko twahutaje uburenganzira bw’umwana, ariko biriya ni amarangamutima yabo, n’ubwo ari umwana ariko ntibyatuma adakurikiranwaho icyaha yakoze, gusa natwe tugomba gukurikiza icyo amategeko ateganya, kandi twamukurikiranye nk’umwana hakurikijwe amategeko.”
Agira ati: “Twe twakoze icyo itegeko riteganya, Umucamanza na we yafashe uwe mwanzuro ashingiye ku byo amategeko ateganya, biha umwana amahirwe yo guhanishwa igihano gito cyane, amuhanisha gufungwa imyaka ibiri isubitse mu gihe cy’imyaka ine”.
Yongeraho ko umucamanza yahanishije uriya mwana igihano gito cyane ariko byose biterwa n’uko urukiko ruba rwabibonye hakurikijwe amategeko, kandi ko bitatewe n’igitutu cy’abakoresha imbuga nkoranyambaga, ahubwo hanarebwe ibindi bintu birimo kuba uriya mwana ashobora gufashwa kugororoka ari hanze bityo ko nta kindi cyabiteye.
Ese Ubushinjacyaha bushobora kujuririra uriya mwanzuro?
Nkusi avuga ko nta gahunda yo kujuririra kiriya cyemezo cy’urukiko kandi ko uriya umwana azakurikiranwa akagororwa adafunze, ariko agakomeza kwitwararika kugira ngo atagwa mu rindi kosa ryamukururira gufungwa.
Agira ati: “Ndatekereza ko twanyuzwe n’ibyemezo by’Urukiko kandi twe icyo tugambiriye bwa mbere ni uko uriya mwana asubira mu muryango nyarwanda, ukamufasha kwisubiraho akavamo umuntu muzima”.
Avuga ko yongeye gukora icyaha, yakongera agasubizwa mu rukiko agakurikiranwa, kandi ko icyo gihe noneho hakurikizwa itegeko uko ryakabaye, nta yandi mahirwe yo gusubikirwa ibihano yaba agifite, ari na yo mpamvu azitabwaho ngo asubire mu buzima busanzwe.
Nkusi avuga ko ibyabaye nta gikuba cyacitse kuko atari ubwa mbere hagaragaye umwana ukurikiranwe mu butabera, kandi ko no mu bindi bihugu bikorwa, bityo ko ntawakabaye abifata nk’ibintu bidasanzwe.
Agira ati, “Icy’ingenzi ni ukumeya uko twitwara mu gukurikirana abakora bene biriya byaha nk’abana, tukitwararika kugira ngo uburenganzira bwabo budahutazwa. Hari abahamwa n’ibyaha bagafungwa, hari n’abahabwa ibihano bisubitse nk’uko byagenze kuri uriya”.
Ahamya ko nta gikuba cyacitse cyangwa ngo ibyabaye bibe bidasanzwe kandi ko imbuga nkoranyambaga ntacyo zahindura ku itegeko.
Post comments (0)