Hatangijwe uburyo bwo gufasha abaturage mu mategeko binyuze kuri telefone
Ihuriro ry’imiryango ifasha abaturage mu by’amategeko ryatangije uburyo bushya bwo gufasha abaturage hifashishijwe telephone igendanwa, kugira ngo badatakaza umwanya mu ngendo. Iryo huriro rizwi nka LAF, ryashyizeho umurongo wa telefone utishyurwa 845,umuturage ahamagaraho agakurikiza amabwiriza, agahabwa amakuru ku mategeko atandukanye mu buryo bw’ijwi, mu butumwa bwanditse cyangwa akavugana n’umunyamategeko umworohereza kubona serivisi. Iyi ntambwe LAF iteye, iri muri gahunda y’icyumweru cy’ubutabera cyatangijwe na Minisiteri y’Ubutabera ku wa mbere (18/03). Umva […]
Post comments (0)