Inkuru Nyamukuru

Karongi: Bitarenze Gicurasi abaturage baraba bafite ubwiherero bwujuje ibisabwa

todayMarch 20, 2019 20

Background
share close

Ubuyobozi bw’akarere ka Karongi buratangaza ko bitarenze ukwezi kwa Gicurasi muri uyu mwaka, abaturage bose b’akarere bazaba bafite ubwiherero bwujuje ibisabwa.
Ni muri gahunda yo gushishikariza abaturage kugira isuku mu ngo, ku mubiri no ku myambaro, kugira ngo birinde indwara ziterwa n’umwanda.
Mu karere ka Karongi, hari abaturage bavuga ko kutagira ubwiherero bwujuje ibisabwa, babiterwa n’ubushobozi buke, ariko hari n’abatabugira kubera imyumvire.

Umva inkuru irambuye hano:

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Huye: Abanyeshuri bizihije umunsi mpuzamahanga w’ivugururamibereho bubakira abatishoboye

Umunsi wa kabiri w’icyumweru cya gatatu cya Weruwe, ni umunsi mpuzamahanga wahariwe gutekereza ku ivugururamibereho, ibyo bita Social Work mu icyongereza. Abanyeshuri biga ibijyanye n’ivugururamibereho, bari kumwe n’abarimu babo biganjemo abo mu ishami rya Kaminuza y’u Rwanda mu karere ka Huye, bizihije uyu munsi batanga umuganda wo kubakira abatishoboye batuye mu mudugudu w’Akanyaruhinda, mu Kagari ka Gatobotobo, umurenge wa Mbazi, mu Karere ka Huye. Umva inkuru irambuye hano:

todayMarch 20, 2019 25

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%