Inzego z’umutekano z’u Rwanda ziri muri Mozambique, zatanze ibikoresho by’ishuri bigenewe abagera ku 1000 bo mu turere tubiri tugize Intara ya Cabo Delgado.
Ibyo bikoresho byatanzwe bigizwe n’amakayi n’amakaramu bigenerwa ibigo by’amashuri bine, birimo ishuri ryisumbuye rya Januaro Pedro Secondary school n’amashurli abanza ya Trinta de Junho na Cimento primary schools byo mu Karere ka Mocimboa da Praia ndetse nishuri ribanza rya Mute primary school cyo mu Karere ka Palma.
Perezida w’Umujyi wa Mocimboa da Praia, Cheia Carlos Momba na Faisal Idrice Ndemanga ushinzwe serivisi z’uburezi, bashimye iyi mpano bagaragaza ko ibikoresho byatanzwe bizatanga umusanzu mu kuzamura ireme ry’uburezi ku banyeshuri.
Amashuri yo mu Karere ka Mocimboa da Praia yari yarafunze imiryango kuva mu 2020 ubwo ibitero by’iterabwoba byazahazaga iyi Ntara, yongera gufungura muri Mutarama 2023 nyuma y’aho umutekano wongeye kugaruka.
Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi (MINAGRI) ibinyujije mu kigo cy’Igihugu gishinzwe kohereza mu mahanga ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi (NAEB), barimo gushaka igisubizo ku kiguzi kijyanye n’ibyo umuhinzi wa kawa akora. Ni inama yo ku rwego mpuzamahanga N’ubwo uyu munsi kawa ari kimwe mu bihingwa byinjiza amafaranga menshi, ariko usanga hari ikinyuranyo ku bahinzi bayo ndetse n’abayicuruza, kubera ko abayihinga babona umusaruro mucye, ugereranyije n’abandi bari mu ruhererekane rw’inyongeragaciro ya kawa. Abahinzi ba […]
Post comments (0)