Inkuru Nyamukuru

Menya uko bategura inyama ikunzwe na benshi izwi nk’Igiti

todayFebruary 14, 2023

Background
share close

Muri iyi minsi usanga abantu babwirana bati muze tujye kurya igiti kwa kanaka, ukibaza ukuntu umuntu arya igiti bikagushobera, ariko baba bavuga inyama bita igiti.

Igiti ni inyama ikunzwe na benshi muri iki gihe

N’ubwo benshi barya inyama y’igiti ntibazi uko bayitegura, ni yo mpamvu Kigali Today yegereye umutetsi wazo atubwira ibanga riba muri iyo nyama ikunzwe na benshi.

Igiti rero ni inyama y’inka bakata ari nini, aho ahanini usanga igizwe n’intongo z’inyama eshatu batunze ku igiti kinini, kitari umushito usanzwe wa burusheti.

Twaganiriye n’umutetsi wazo benshi bazi nka mucoma, ariko yitwa Ukwizagira Alphonse, maze atubwira ibanga riri mu nyama y’igiti, dore ko afite imyaka ine y’uburambe mu kugitegura.

Ati “Igiti duteka gifite umwihariko w’uko tubanza kugitegura. Tugura inyama yoroshye, tukayikuraho icyitwa umukamba kiba gikomeye, nyuma ndayikata nkayimarina n’ikirungo mba nateguye kigizwe na beef masala, ipapayi, cube magi na soya sauce, nkabipfundikira neza ku buryo ikirungo cyinjiramo neza”.

Ukwizagira avuga ko nyuma y’ibyo atangira kugitunga, aho igiti kimwe kiba kigizwe na garama 200, hariho inyama eshatu nini, habanza intongo imwe tugashyiraho igitunguru, indi tugashyiraho puwavuro ahandi urunyanya kuko benshi barukunda, ubundi bakagishyira ku cyokezo gisanzwe bokerezaho burusheti.

Avuga ko kuba ikirungo kiba cyamaze kwinjira neza muri icyo giti, byoroshya inyama bityo ikaba yashya vuba, ndetse agahamya ko ubundi kitakarenza iminota 20.

Yongeraho ko itandukaniro riri hagati ya burusheti isanzwe n’igiti, ari uko ari inyama nini umuntu arya agahaga kandi iguzwe makeya, ugereranyije no kuba watumiza burusheti zigera muri eshanu ariko ntuhage.

Igiti usanga buri Hoteli cyangwa akabari bagena igiciro uko bashaka, aho usanga hamwe kigurishwa amafaranga y’u Rwanda 1000, 1500 n’andi, gusa muri TR-5 Resort aho Ukwizagira akorera, bakigurisha 2500Frw.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Abamaze umwaka bagororerwa Iwawa biyemeje gutandukana n’ingeso mbi

Urubyiruko 3,483 rumaze umwaka rugororerwa Iwawa, runigishwa imyuga n’ubumenyi ngiro, rwiyemeje kudasubira mu ngeso mbi kuko bituma ntacyo bageraho. Biyemeje gutandukana n’imyitwarire mibi Uretse kugororwa, urubyiruko rujyanwa Iwawa rufashwa n’abahanga mu kuvura indwara zo mu mutwe, kwigishwa gusoma no kwandika ku baza batabizi hamwe n’imyuga itandukanye, ari byo bashingiraho bavuga ko bizabahuza ntibasubire mu ngeso mbi. Umwe muri bo, Twiringiyimana Christian, avuga ko atazagaruka mu bigo ngororamuco kubera imyitwarire mibi, […]

todayFebruary 14, 2023

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%