Inkuru Nyamukuru

Abiga mu Ishuri Rikuru rya Gisirikare batangiye urugendoshuri rwibanda ku Rwego rw’Ubuzima

todayFebruary 14, 2023

Background
share close

Ishuri rikuru rya gisirikare, Rwanda Defense Force Command and Staff College (RDFCSC), ku bufatanye na Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda (MINISANTE), batangije urugendoshuri rugamije gusobanurira abanyeshuri imikorere y’Urwego rw’Ubuzima Rwanda.

Bakiriwe na Minisitiri w’Ubuzima, Dr Sabin Nsanzimana

Uru rugendoshuri ruzazenguruka Intara enye z’Igihugu mu turere dutandukanye, rwatangiye kuva ku ya 13 rukazageza ku ya 17 Gashyantare 2023.

Intego y’uru rugendoshuri ni ukuzamura imyumvire y’abanyeshuri ku miyoborere n’ibibazo bya politiki n’ingaruka bigira ku rwego rwa gisirikare.

Ishuri rikuru rya gisirikare ry’u Rwanda ryahisemo urwego rw’ubuzima, mu gufasha abanyeshuri gukora ubushakashatsi hagamijwe kubongerera ubumenyi, ku ruhare urwego rw’ubuzima rugira ku mutekano w’Igihugu.

Uyu mwaka insanganyamatsiko igira iti “Resilient Healthcare System for Sustainable National Security and Development”, ugenekereje mu kinyarwanda bishatse kuvuga “Gahunda ihamye y’ubuvuzi ku mutekano n’iterambere rirambye by’Igihugu”.

Uru rugendoshuri rugamije ubushakashatsi ku rwego rw’Igihugu, rwatangiriye ku cyicaro cya MINISANTE i Kigali, aho Minisitiri w’Ubuzima, Dr Sabin Nsanzimana hamwe n’abandi bayobozi muri iyo Minisiteri, basobanuriye aba banyeshuri ibijyanye na politiki ndetse na gahunda by’Urwego rw’Ubuzima mu Rwanda.

Nyuma y’ibiganiro byatanzwe na Minisitiri w’ubuzima, aba banyeshuri bagabanyijwe mu matsinda ane, biteganyijwe ko azasura intara enye n’uturere twatoranijwe.

Utwo turere bazakoreramo urugendoshuri ni Burera na Musanze mu Ntara y’Amajyaruguru, Nyagatare na Gatsibo mu Ntara y’Iburasirazuba, Nyamagabe na Muhanga mu Ntara y’Amajyepfo ndetse na Rubavu na Rutsiro mu Ntara y’Iburengerazuba.

Urugendoshuri rwatangiriye kuri MINISANTE

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Somalia: Igisirikare cya Amerika cyahitanye abarwanyi 12 ba Al Shabab

Igisirikare cya leta zunze ubumwe za Amerika cyatangaje ko cyahitanye abarwanyi 12 ba al-Shabab baguye mu gitero cy’indege cyagabye rwagati muri Somalia. Igisirikare cya Amerika kiri ku mugabane wa Afurika kizwi nka AFRICOM cyatangaje ko icyo gitero cyagabwe ku wa Gatanu tariki 10 Gashyantare, bisabwe na leta ya Somalia. AFRICOM yatangaje ko cyabereye mu karere gaherere hafi ku birometero 45 by'umujyi wa Hobyo uri ku nyanja y'u Buhinde. Ako karere […]

todayFebruary 14, 2023

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%