Inkuru Nyamukuru

Umwongereza Ethan Vernon yegukanye agace ka mbere ka #TdRwanda23

todayFebruary 19, 2023

Background
share close

Umwongereza Ethan Vernon ukinira ikipe ya Soudal-QuickStep yo mu Bubiligi ni we wegukanye agace ka mbere ka Tour du Rwanda kavaga Kigali gasorezwa i Rwamagana.

Ni isiganwa ryatangiye ku i Saa ine zuzuye, aho hahagarutse abakinnyi 93, ni mu gihe Lars Craps ukinira ikipe ya Soudal-Quickstep yo mu Bubiligi atabashije guhaguruka.

Ku i Saa ine n’iminota 23 nya yo kugenda kilometero icyenda ni bwo isiganwa nyirizina ryatangiye kubarwa.

Bakimara kugenda kilometero ebyiri, ni bwo abakinnyi batatu ari bo Fouche (Bolton), Perry (EF Education) na Nsengimana Jean Bosco wa Team Rwanda baje gutoroka abandi batangira kuyobora isiganwa, gusa nyuma Perry yaje kugira ikibazo arasigara isiganwa ritangira kuyoborwa na Nsengimana Jean Bosco kugera binjiye mu mujyi wa Rwamagana.

Ethan Vernon wegukanye agace k’uyu munsi

Uyu mujyi bagombaga kuwuzenguruka inshuro eshanu, ariko bakimara kurangiza inshuro ya mbere aba babiri b’imbere igikundi cyaje guhita kibashyikira batangira kugenda rimwe bose.Abakinnyi bakomeje kuzenguruka ariko bagendera hamwe, maze Umwongereza Ethan Vernon ukinira ikipe ya Soudal-QuickStep yo mu Bubiligi aza kubanyura mu rihumye yegukana agace ka mbere ka Tour du Rwanda kavaga Kigali gasorezwa i Rwamagana.

Kuri uyu wa Mbere isiganwa rirakomeza hakinwa agace ka kabiri, aho abasiganwa bahagurukira mu mujyi wa Kigali (Car Free Zone) ku i Saa tatu za mu gitondo berekeza mu karere ka Gisagara aho bazakora intera ya kilometero 132.9.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Umukinnyi Christian Atsu wari waraburiwe irengero yabonetse yarapfuye

Umukinnyi w'umupira w'amaguru w'Umunya-Ghana Christian Atsu yasanzwe yapfuye munsi y'ibisigazwa by'inzu ye, nyuma y'ibyumweru hafi bibiri bishize habaye umutingito muri Turukiya, nkuko byemejwe n'uwari ushinzwe kumushakira amakipe yo gukinamo. Atsu yari yaraburiwe irengero nyuma y'uko inzu yabagamo mu mujyi wa Antakya mu ntara ya Hatay yahirimaga kubera uwo mutingito ukomeye wibasiye ibihugu bya Turkiya na Syria ku ya 6 y'uku Gashyantare. Ikipe yakinagamo ya Hatayspor yatangaje kuri Twitter iti: "Nta […]

todayFebruary 19, 2023

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%