Inkuru Nyamukuru

Uganda: Abahoze mu gisirikare batumijweho kujya gutanga ubufasha muri Somalia

todayFebruary 24, 2023

Background
share close

Igisirikare cya Uganda cyatumijeho abahoze ari abasirikare bagera ku bihumbi bitatu bafite imyaka iri munsi ya 55, kujya gutanga ubufasha muri Somalia.

Umuvugizi w’igisirikare cya Uganda, Brigadier General Felix Kulayigye, yavuze ko batumijweho kugira bongere bahabwe imyitozo ya gisirikare mbere yo koherezwa muri Somalia.

Kulayigye yavuze ko muri Somalia hari ikibazo cy’ubuke bw’abasirikare mu guhangana no kurwanya ibikorwa by’iterabwoba.

Ibikorwa byo gusuzuma uko ubuzima bwabo buhagaze bizamara iminsi ine mbere yo koherezwa. Uganda yohereje bwa mbere ingabo muri Somalia mu mwaka wa 2007.

Kuva mu 2006, Al Shabaab imaze guhitana abantu benshi muri Somalia, ndetse Amerika ikaba yarayishyize ku rutonde rw’ imitwe y’ iterabwoba muri Werurwe 2008. Muri Gashyantare 2012 nibwo Al Shabaab yeruye ko yatangiye gukorana na al-Qaida.

Perezida wa Somalia, Hassan Cheikh Mohamoud, kuva aho agarukiye ku butegetsi mu 2022, yashimangiye ko azarwanya umutwe wa Al Shabab kugeza utakibarizwa ku butaka bw’iki gihugu kibarizwa mu ihembe rya Afurika.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Abitandukanyije n’imitwe yitwara gisirikare bahawe ibikoresho bijyanye n’imyuga bize

Abatahutse mu Rwanda bavuye mu mitwe yitwara gisirikari, ibarizwa mu mashyamba ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo (DRC), bahawe ibikoresho by’imyuga, babitezeho kubabera imbarutso yo gushyira mu bikorwa no kunoza imishinga yo kwiteza imbere. Abayobozi baha umwe mu bitandukanyije na FDLR ibikoresho by’ubwubatsi Abo bagabo n’abagore bagera kuri 546, ni abazanywe mu Rwanda hagati ya 2019 na 2020, nyuma yo gufatirwa mu mutwe w’inyeshamba wa FDLR, ubarizwa mu mashyamba ya […]

todayFebruary 24, 2023

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%