Inkuru Nyamukuru

Perezida Kagame yasangije abamukurikira ifoto aganira n’umwuzukuru we

todayFebruary 24, 2023

Background
share close

Paul Kagame yasangije abamukurikira ku mbuga nkoranyambaga ifoto arimo kuganira n’Umwuzukuru we.

Perezida Kagame iyi foto yayishyize ku rukuta rwe rwa Twitter ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 24 Gashyantare 2023. Ndetse ayiherekeresha amagambo avuga ko nyuma y’ikiganiro yagiranye n’umwuzukuru we nta wundi muhangayiko.

Yagize ati: “Nyuma y’iki kiganiro, nta wundi muhangayiko.”

Perezida Kagame, ku munsi w’abakundana uzwi nka ‘Saint Valentin’, nabwo Perezida Kagame yasangije abamukurikira ifoto ari kumwe na Madamu Jeannette Kagame na Ange Ingabire Kagame ndetse n’abuzukuru bombi.

Perezida Kagame, benshi bakomeza kumushimira ko nyuma yo kugira inshingano zo kuyobora igihugu abihuza no gushakira umwanya umuryango we.

Perezida Kagame, yagiye avuga ko mu byo akora byose umuryango we uza imbere ndetse uri mu bituma n’akazi ke kagenda neza.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Uganda: Abahoze mu gisirikare batumijweho kujya gutanga ubufasha muri Somalia

Igisirikare cya Uganda cyatumijeho abahoze ari abasirikare bagera ku bihumbi bitatu bafite imyaka iri munsi ya 55, kujya gutanga ubufasha muri Somalia. Umuvugizi w’igisirikare cya Uganda, Brigadier General Felix Kulayigye, yavuze ko batumijweho kugira bongere bahabwe imyitozo ya gisirikare mbere yo koherezwa muri Somalia. Kulayigye yavuze ko muri Somalia hari ikibazo cy'ubuke bw'abasirikare mu guhangana no kurwanya ibikorwa by'iterabwoba. Ibikorwa byo gusuzuma uko ubuzima bwabo buhagaze bizamara iminsi ine mbere […]

todayFebruary 24, 2023

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%