Inkuru Nyamukuru

Babiri bari bafungiye muri Guantanamo boherejwe muri Pakistan

todayFebruary 24, 2023

Background
share close

Abanyururu babiri bari bafungiye muri gereza ya leta zunze ubumwe za Amerika ya Guantanamo yo muri Cuba, bimuriwe muri Pakistani.

Pentagone, minisiteri y’ingabo ya Amerika ku wa kane yatangaje iyo gereza ubu isigaramo imbohe 32.

Iyi gereza ya leta zunze ubumwe za Amerika yashinzwe na Perezida George W. Bush mu 2002, kugirango ifungirwemwo abanyamahanga bashinjwa iterabwoba, nyuma y’ibitero byabaye muri Amerika mu 2001 i New York no kuri Pentagon, bigahitana abantu bagera ku bihumbi bitatu.

Perezida Joe Biden yageze ku butegetsi mu 2021 iyo gereza irimo imfungwa 40. Ndetse yavuze ko yifuza gufunga iyo gereza.

Minisiteri y’ingabo yatangaje ko Abdul Rabbani na Mohammed Rabbani boherejwe muri Pakistani. Bombi uko ari babiri bafashwe mu 2002.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Abashoramari bo mu Rwanda na UAE biyemeje gushimangira ubufatanye mu bucuruzi

Itsinda ry’abacuruzi n’abashoramari baturutse mu Rwanda bitabiriye inama y’ubucuruzi ibahuza na bagenzi babo bo muri Leta zunze ubumwe z’Abarabu mu rwego rwo kugaragaza amahirwe y’ishoramari n’ubucuruzi hagati y’ibihugu byombi. Iyi nama yatangiye ku wa Kabiri tariki ya 21 ikazasoza ku ya 25 Gashyantare 2023, aho abacuruzi n’abashoramari baturutse mu Rwanda bagize umwanya wo kumurikira ku mihanda amahirwe n’ibyiza u Rwanda rufite utasanga ahandi. Ubu buryo bw’imurikabikorwa ryo ku mihanda (Roadshows) […]

todayFebruary 24, 2023

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%