Inkuru Nyamukuru

Perezida Kagame yakiriye indahiro z’abayobozi bashya ba Polisi

todayFebruary 24, 2023

Background
share close

Perezida Paul Kagame ku gicamunsi cyo kuri uyu wa gatanu tariki 24 Gashyantare 2023, muri Village Urugwiro, yakiriye indahiro z’abayobozi bakuru ba Polisi y’u Rwanda barimo DCG Felix Namuhoranye na CP Vincent Sano.

DCG Felix Namuhoranye

Muri uyu muhango wo kwakira indahiro z’abo bayobozi, Perezida Kagame yavuze ko nk’uko bizwi Polisi y’Igihugu ishinzwe umutekano n’izindi nzego bafatanya, ariko mbere na mbere ikwiye gufatanya n’abaturage ubwabo, kandi Polisi ikabakemurira ibibazo bijyanye n’umutekano

Umukuru w’Igihugu yabasabye guharanira imikoranire myiza no gushyira imbere abaturage kugira ngo inshingano zabo zigerweho.

Yakomeje avuga ko muri bike Guverinoma ifite igira ibyo igenera Polisi kugirango biyifashe mu nshingano zayo.

Ati “Iyo tumaze kubikora gutyo, abayobozi ba Polisi bamaze kurahira ibyo byose baba bakwiriye gukorera igihugu cyangwa bahabwa n’igihugu bagomba kubikoresha neza, kuzuza neza inshingano kugira ngo icyo bagombwa n’igihugu n’icyo abaturage babatezeho gishobore kuboneka kandi gikorwe neza.”

Yakomeje avuga ko izo nshingano zigomba kubahirizwa uko bikwiriye, kuko iyo bitagenze gutyo nabo bagira uko babibazwa, ariko bitagakwiye kugera aho cyane cyane iyo abantu bumva uburemere.

Kuwa Mbere tariki 20 Gashyantare nibwo Perezida Kagame yagize DCG Namuhoranye Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda, asimbuye Dan Munyuza wari kuri uwo mwanya. Icyo gihe kandi CP Vincent Sano yagizwe Umuyobozi wa Polisi wungirije ushinzwe ibikorwa.

CP Vincent Sano

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Aissa Kirabo Kacyira yagizwe Umuyobozi w’Ibiro bya UN muri Somalia

Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye (UN), Antonio Guterres, yagize Umunyarwandakazi Aissa Kirabo Kacyira, Umuyobozi w’ibiro by’uyu muryango muri Somalia, United Nations Support Office in Somalia (UNSOS). Aissa Kirabo Kacyira yagizwe Umuyobozi w’Ibiro bya UN muri Somalia Itangazo ryasohotse ku wa Kane tariki ya 23 Gashyantare 2023, rigaragaza ko kuri uwo mwanya Madamu Aissa Kirabo, yasimbuye Lisa Filipetto ukomoka muri Australia. Antonio Guterres, yaboneyeho gushimira Lisa ku bwitange n’imiyoborere myiza yamuranze akiri […]

todayFebruary 24, 2023

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%