Inkuru Nyamukuru

Murarikiwe ikiganiro ‘Ed-Tech’ ku guteza imbere ikoranabuhanga mu burezi

todayFebruary 25, 2023

Background
share close

Ikiganiro Ed-Tech Monday, gikorwa ku bufatanye na Mastercard Foundation, kikagaruka ku iterambere mu burezi bushingiye ku ikoranabuhanga, binyuze mu nsanganyamatsiko zitandukanye, cyongeye cyagarutse.

Igice cy’ikiganiro cya Ed-Tech cyo kuri uyu wa Mbere tariki 27 Gashyantare 2023, kizibanda ku nsanganyamatsiko igira iti “Kwimakaza uburyo bwifashisha ikonarabuhanga n’uburyo busazwe mu kwiga”, kikazatambuka guhera saa kumi n’ebyiri kugeza saa moya z’umugoroba (6PM-7PM) kuri KT Radio, kigaca no kuri YouTube ya Kigali Today.

Iki kiganiro kizagaragaza kwiyongera kw’ikoreshwa ry’ikoranabuhanga mu myigire, byatewe n’ikwirakwizwa rya telefone zigendanwa n’ibindi bikoresho by’ababikenera bikoresha amashanyarazi muri Africa, hamwe n’izamuka ry’ikoranabuhanga mu rwego rw’uburezi.

Byongeye kandi, icyorezo cya Covid-19 cyashimangiye ko ikoranabuhanga rishobora kugira uruhare rukomeye mu gutuma uburezi bugera kuri benshi mu buryo butajegajega. N’ubwo bimeze bityo ariko, gushimangira ikoreshwa ry’ikoranabuhanga mu burezi biracyagoranye kubera inzitizi zirimo ibikorwa remezo bidahagije n’abakozi.

Ikigo Mastercard Foundation cyatangije ikiganiro Ed-Tech Monday, nk’urubuga rwo gusangira ibitekerezo ku kwifashisha ikoranabuhanga mu myigire n’imyigishirize, hahurizwa hamwe abafatanyabikorwa barimo abashyiraho imirongo ngenderwaho, abarimu n’ababyeyi.

Ikiganiro Ed-Tech Monday Rwanda kiba buri wa mbere wa nyuma w’ukwezi, kikibanda ku gukoresha ikoranabuhanga mu guteza imbere uburezi n’imyigire mu Rwanda.

Ikigo Mastercard Foundation Center gifite icyicaro i Kigali mu Rwanda, gifite intego yo gukoresha udushya tw’ikoranabuhanga (ICT) mu guteza imbere imyigishirize n’uburezi bwo mu mashuri yisumbuye.

Icyo kigo cyihatira kuziba icyuho gituma uburezi bufite ireme butagerwaho; kwerekana akamaro ka ICT mu burezi no gushyiraho umuyoboro uhuza abayobozi bakora mu bya ICT mu mashuri yisumbuye, kugira ngo binjize ikoranabuhanga muri politiki zigenga uburezi n’ibikorwa bishamikiyeho hose muri Afurika.

Abayobozi, ababyeyi, abanyeshuri ndetse n’abarezi mu bigo by’amashuri, murararitswe kuzakurikira icyo kiganiro cyo kuri uyu wa mbere, aho muzasobanukirwa byinshi ndetse mugatanga n’ibitekerezo ku ngingo izaganirwaho.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Sudani y’Epfo: Perezida Salva Kiir yasabye impunzi gutahuka

Perezida wa Sudani y’epfo Salva Kiir Mayardit, yasabye impunzi zirenga miliyoni ebyiri ziri mu buhungiro mu bihugu by'amahanga gutahuka. Perezida Salva Kiir yavuze ko Leta ye yiteguriye gucunga umutekano w'impunzi zizahitamwo gutaha. Impunzi zirenga miliyoni 2.3 z’abanyasudani y’epfo nizo ziri buhungiro mu bihugu by'ibituranyi birimo nka Kenya, Uganda ndetse na Misiri. Mu ijambo yavugiye ku murwa mukuru wa Juba ku wa gatatu, Perezida Salva Kiir yavuze ko gucyura abo baturage […]

todayFebruary 25, 2023

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%