Inkuru Nyamukuru

Intambara ya M23 na FARDC imaze gutwara inka ibihumbi 20

todayMarch 2, 2023

Background
share close

Abaturage bakorera ubworozi muri Teritwari ya Masisi muri Kivu y’Amajyaruguru, bavuga ko intambara ya M23 n’ingabo za Congo (FARDC) imaze kubatwara inka ibihumbi 20 hamwe no kwangiza uruganda rutunganya ibikomoka ku mata rwa Luhonga rwari rufite agaciro k’amadolari ya Amerika ibihumbi 800.

Ubuyobozi bw’ishyirahamwe ry’aborozi muri Kivu y’Amajyaruguru (ACOGENOKI) butangaza ko uru ruganda rwari rwatangijwe muri 2019 rugamije gutunganya ibikomoka ku mata, ubu rwamaze kwangizwa kubera gusahura ibikoresho by’umuriro w’imirasire y’izuba.

Emmanuel Kamanzi Runigi, umuyobozi w’ubutegetsi w’ishyirahamwe ry’aborozi yagize ati “Byose byaratwawe, kandi bahereye ku ngufu z’imirasire y’izuba zajyanywe muri pariki, ibintu byose byarangijwe ibindi biratwarwa.”

Kamanzi avuga ko uruganda rwangijwe rwari rusanzwe rutanga akazi ku baturage ndetse rugatunganya umukamo w’amata ariko batizeye gukomeza gukora.

Akomeza avuga ko intambara ya M23 n’ingabo za FARDC yatwaye inka zibarirwa mu bihumbi 20, harimo izatwawe n’izariwe.

Ati “Tumaze kubarura inka ibihumbi 20 kandi dukomeje kubaza mu tundi duce ngo tumenye inka zatwawe.”

Kuva mu kwezi kwa Gashyantare imirwano ikomeye yabereye muri Teritwari ya Masisi aho ubu irimo gusatira umujyi wa Sake uri ku birometero 27 uvuye mu mujyi wa Goma.

Inyeshyamba za M23 zimaze gufunga imihanda igemura ibyo kurya mu mujyi wa Goma, aho umuhanda wahuzaga Rutshuru na Goma, n’uwahuzaga Masisi na Goma yamaze gufatwa n’inyeshyamba za M23.

Abatuye umujyi wa Goma barakoresha umuhanda wa Sake ukomeza i Minova, kandi na wo ukaba ushobora gufatwa na M23, ibi bikaba byatuma abatuye umujyi wa Goma badashobora kubona ubwinyagamburiro uretse kunyura mu kiyaga cya Kivu bajya i Bukavu, gukoresha imipaka y’u Rwanda bashaka guhaha hamwe no gukoresha ikibuga cy’indege bashaka gusohoka mu mujyi wa Goma bajya mu zindi Ntara.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Dr Nsabimana yirukanywe ku buyobozi bw’ishuri rikuru ry’u u Rwanda ry’imyuga n’ubumenyingiro

Dr. Nsabimana Aimable yirukanywe ku mwanya w’Umuyobozi Mukuru wungirije ushinzwe ubutegetsi n’imari mu Ishuri Rikuru ry’u Rwanda ry’lmyuga n’Ubumenyingiro (RP), azira amakosa akomeye n'imyitwarire mibi. Dr Nsabimana yirukanywe mu buyobozi bw'ishuri rikuru ry’u Rwanda ry’lmyuga n’Ubumenyingiro (RP) Umwanzuro wirukana Dr Nsabimana watangajwe n’ibiro bya Minisitiri w’Intebe mu itangazo ryashyizwe ahagaragara ku mugoroba wo ku wa Gatatu tariki 1 Werurwe 2023. Iri tangazo rigira riti: None ku wa 01 Werurwe 2023, […]

todayMarch 2, 2023

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%