Inkuru Nyamukuru

Kicukiro: Yafatiye mu cyuho yiba moto

todayMarch 2, 2023

Background
share close

Ku wa Kabiri tariki ya 28 Gashyantare, Polisi y’u Rwanda ifatanyije n’izindi nzego z’umutekano mu Karere ka Kicukiro, yafashe umusore w’imyaka 21 y’amavuko ucyekwaho kwiba moto yo mu bwoko bwa  TVS RC 953 T.

Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, Chief Inspector of Police (CIP) Sylvestre Twajamahoro, yavuze ko kugira ngo afatwe byaturutse ku  makuru yatanzwe na nyirayo.

Yagize: “Ahagana ku isaha ya saa tatu z’ijoro nibwo twahawe amakuru na nyiri moto, ko yibwe ubwo yari asize ayiparitse yinjiye mu iduka riherereye mu kagari ka Kagasa mu murenge wa Gahanga. Abapolisi bihutiye kuhagera ku bufatanye n’abanyerondo bayifatira mu kagari ka Gahanga nako ko muri uwo murenge, uwayibye agerageza kuyatsa ngo acike.”

CIP Twajamahoro yashimiye uwibwe moto kuba yihutiye gutanga amakuru yatumye ucyekwaho kuyiba afatwa ataragera kure, aburira abishora mu bujura kubicikaho bagashaka imirimo bakora yemewe bakiteza imbere aho guhora bararikiye iby’abandi.

Uwafashwe yashyikirijwe urwego rw’ Ubugenzacyaha (RIB) kuri sitasiyo ya Gahanga kugira ngo hakorwe iperereza ku bujura akurikiranyweho, moto yari yibwe isubizwa nyirayo.

Itegeko no 68/2018 ryo kuwa 30/08/2018 ingingo ya 166 ivuga ko  Umuntu wese uhamijwe n’urukiko icyaha cyo kwiba, ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe (1) ariko kitarenze imyaka ibiri (2), ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe (1.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni ebyiri (2.000.000 FRW), imirimo y’inyungu rusange mu gihe cy’amezi atandatu (6) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Ingingo ya 167 y’iri tegeko ivuga ko ibihano ku cyaha cyo kwiba byikuba kabiri (2) iyo uwibye yakoresheje guca icyuho cyangwa kwiba byakozwe nijoro.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Intambara ya M23 na FARDC imaze gutwara inka ibihumbi 20

Abaturage bakorera ubworozi muri Teritwari ya Masisi muri Kivu y’Amajyaruguru, bavuga ko intambara ya M23 n’ingabo za Congo (FARDC) imaze kubatwara inka ibihumbi 20 hamwe no kwangiza uruganda rutunganya ibikomoka ku mata rwa Luhonga rwari rufite agaciro k’amadolari ya Amerika ibihumbi 800. Ubuyobozi bw’ishyirahamwe ry’aborozi muri Kivu y’Amajyaruguru (ACOGENOKI) butangaza ko uru ruganda rwari rwatangijwe muri 2019 rugamije gutunganya ibikomoka ku mata, ubu rwamaze kwangizwa kubera gusahura ibikoresho by’umuriro w’imirasire […]

todayMarch 2, 2023

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%