Perezida w’ u Bufaransa, Emmanuel Macron, yatangiye uruzinduko rw’iminsi itanu mu bihugu bine by’Afurika yo hagati, rugamije kuvugurura umubano n’Afurika.
Macron yatangiriye urugendo rwe i Libreville, muri Gabon. Azahava yerekeza i Luanda muri Angola, i Brazzaville muri Congo, ndetse n’i Kinshasa muri Repubulika ya Demokarasi ya Kongo.
Uru ruzinduko, rwa 18 muri Afrika kuva ageze ku butegetsi bwa mbere mu 2017, arugiyemo mu gihe bimwe mu bihugu by’Afurika, by’umwihariko ibyari byarakoronijwe n’Ubufaransa, bitakibwibonamo. Ahubwo bukaba burimo gusimburwa n’u Burusiya n’u Bushinwa.
Ni muri urwo rwego ku wa 27 Gashyantare, Macron yatangaje ko politiki ya mpatsibihugu y’u Bufaransa muri Afurika itagifite umwanya.
Burkina Faso, Mali na Repubulika ya Santrafurika byirukanye ingabo z’u Bufaransa zabarizwaga muri ibyo bihugu ndetse kugeza ubu umutwe w’bacanshuro b’Abarusiya “Wagner” ahubwo ni wo urimo uhashinga ibirindiro.
Emmanuel Macron yageze muri Gabon yitabiriye inama y’iminsi ibiri ihuje abakuru b’ibihugu by’akarere kitwa “Ikibaya cya Kongo” ku kibazo cyo kubungabunga amashyamba kimeza yo muri Afurika yo hagati. Abahanga bavuga ko iki kibaya ari ibihaha bya kabiri by’isi, nyuma y’ishyamba ry’Amazonie yo muri Brezil, yombi arimo kurimburwa rikabije.
Mu bakuru b’ibihugu bitabiriye iyi nama yatangiye ku wa gatatu harimo Emmanuel Macron, Ali Bongo Ondimba wa Gabon, Denis Sassou-Nguesso wa Congo-Brazzaville, Faustin Archange Touadéra wa Repubulika ya Santrafurika, Mahamat Idriss Déby Itno wa Tchad, na Teodoro Obiang Nguema wa Guinea Equatorial.
Ku wa Kabiri tariki ya 28 Gashyantare, Polisi y’u Rwanda ifatanyije n’izindi nzego z’umutekano mu Karere ka Kicukiro, yafashe umusore w’imyaka 21 y’amavuko ucyekwaho kwiba moto yo mu bwoko bwa TVS RC 953 T. Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, Chief Inspector of Police (CIP) Sylvestre Twajamahoro, yavuze ko kugira ngo afatwe byaturutse ku makuru yatanzwe na nyirayo. Yagize: "Ahagana ku isaha ya saa tatu z’ijoro nibwo twahawe amakuru […]
Post comments (0)