Inkuru Nyamukuru

Musanze: Umugore n’umugabo baravugwaho kurwana, bagwira umwana arapfa

todayMarch 6, 2023

Background
share close

Twizerimana Innocent wo mu Kagari ka Kabeza mu Murenge wa Cyuve mu Karere ka Musanze, biravugwa ko yarwanye n’umugore we, bagwira uruhinja rwabo rw’amezi abiri biruviramo gupfa.

Ni amakuru yamenyekanye mu ma saa cyenda z’ijoro tariki 05 Werurwe 2023, aho umwe mu baturage yabwiye Kigali Today ko uwo mwana yishwe n’uko abo babyeyi be bamugwiriye barwana, ubwo uwo mugabo yari atashye akererewe.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Kabeza, Eugene Munyaneza, yabwiye Kigali Today ko ayo makuru yayamenye saa cyenda n’igice za nijoro atabajwe n’abaturage.

Yemeje ko urwo rugo rusanzwe rufitanye amakimbirane, ati “Twatabaye dusanga umwana yamaze gupfa, ntabwo bari kwemera ko bamugwiriye, bavuga ko umugabo yatashye akererewe akarwana n’umugore bamaze kwikiranura bajya kuryama, saa cyenda z’ijoro umugore arebye umwana asanga yapfuye.”

Arongera ati “Ni urugo rusanzwe rufitanye amakimbirane, uwo mwana w’umuhungu wabo wapfuye ni uruhinja rw’amezi abiri”.

Uwo muyobozi yagize icyo asaba abaturage, ati “Abaturage barasabwa kwirinda amakimbirane, babona bikomeye bakaba bakwegera ubuyobozi bukabafasha cyangwa bakegera inkiko zikabatanya, aho kugira ngo bakimbirane bikize bonyine, ni uko bakwiye guhamagara imiryango ikabafasha, ntibabyihererane”.

Arongera ati “Nk’abo babyihereranye baranikiza mu nzu yabo batanatabaje abaturanyi, birashoboka ko umwana yaba yapfuye urupfu rusanzwe dore ko bavuze ko bari bamaze iminsi bamuvuza, ariko urupfu rutunguranye nka ruriya tuba tugomba kurukurikirana, kwa muganga ni bo bamenya icyo yazize”.

Twizerimana Innocent yahise ashyikirizwa Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) Sitasiyo ya Cyuve, mu gihe umugore we ari mu bitaro bya Ruhengeri aho umurambo w’uwo mwana wajyanywe ngo ukorerwe ibizamini hamenyekane icyamwishe.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Perezida Kagame yishimiye intsinzi ya Arsenal kuri uyu wa Gatandatu

Nyuma y’intsinzi ya Arsenal yo ku munota wa nyuma, Perezida Kagame, abinyujije ku rubuga rwa Twitter, yagaragaje ko ashimishijwe n’iyi ntsinzi. Nelson araje abafana ba Arsenal neza Ku mukino w’umunsi wa 26 wa shampiyona yo mu Bwongereza, ikipe ya Arsenal itsinze AFC Bournemouth ibitego 3-2, bituma yongera icyizere cyo kuba yakwegukana igikombe cya shampiyona. Ikipe ya Arsenal yari yatsinzwe igitego cya mbere ku isegonda rya cyenda umupira ugitangira, itsindwa n’icya […]

todayMarch 4, 2023

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%