Inkuru Nyamukuru

Abashoramari n’abacuruzi bo mu Rwanda na Tanzania biyemeje kwimakaza ikoranabuhanga

todayMarch 6, 2023

Background
share close

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Prof Nshuti Manasseh, yayoboye inama y’iminsi ibiri iri guhuza abacuruzi n’abatwara ibicuruzwa hagati y’u Rwanda na Tanzaniya, abasaba kurushaho gushyira imbere ikoranabuhanga.

Ni inama yateranye kuri uyu wa mbere tariki 06 Werurwe 2023, ikaba igamije kurushaho kuzamura ubucuruzi hagati y’ibihugu byombi.

Abashoramari n’abakora ubucuruzi bo mu Rwanda no muri Tanzania baganiriye ku mbogamizi zikiri mu mikoranire n’uburyo zakurwaho.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Prof Nshuti Manasseh yabasabye kwimakaza ikoranabuhanga.

Aba bakora ubu bucuruzi mu bihugu byombi bagaragaje ko bagiye kongera uburyo bwo gukoresha ikoranabuhanga cyane cyane mu gutwara ibicuruzwa hagamijwe kunoza imikoranire.

Gutinda kw’ibicuruzwa ku cyambu, Barrierre zo mu nzira zitinza ibiciruzwa ni bimwe mu bibazo bikibangamiye abacuruzi bo mu Rwanda bakorana n’icyambu cya Dar-Salam muri tanzania.

Bimwe mu biri gukorwa harimo koroshya urujya n’uruza mu bucuruzi harimo kugabanya iminzani iri mu mihanda ishobora gutinza amakamyo atwaye ibicuruzwa.

Harimo kuganirwa kandi ku gukomeza imishinga isanzweho igamije korohereza abacuruzi ku mpande zombi no gushyiraho imishya yakomeza koongera ikibatsi mu bucuruzi buhuriweho.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

IBUKA iramagana urugomo rwakorewe Nyirampara Frida

Perezida w’Umuryango IBUKA uharanira inyungu z’Abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Dr Gakwenzire Philbert, avuga ko umuryango IBUKA wamaganye ibikorwa bibi by’ihohotera byakorewe umunyamuryango wa IBUKA, Nyirampara Frida, utuye mu Murenge wa Kamegeri, Akagari ka Nyarusiza mu Karere ka Nyamagabe. Ibiro by’Akarere ka Nyamagabe Nyirampara Frida ibikorwa by’ihohotera yabikorewe tariki ya 02 Werurwe 2023 aho yabyutse asanga bashyize intumbi y’imbwa ku irembo rye. Dr Gakwenzire uyobora IBUKA […]

todayMarch 6, 2023

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%