Inkuru Nyamukuru

Gisagara: babiri bafatiwe mu cyuho biba imirindankuba

todayMarch 6, 2023

Background
share close

Ku Cyumweru tariki ya 5 Werurwe, Polisi y’u Rwanda ifatanyije n’inzego z’ibanze n’abaturage mu Karere ka Gisagara, yafashe abasore babiri bacyekwaho kwiba insinga z’amashanyarazi n’imirindankuba bakajya kubigurisha mu byuma bishaje.

Abafashwe barimo umwe ufite imyaka 26 n’undi ufite 29, bafatanywe imirindankuba ipima ibilo 13 bagiye bakata ku nkingi z’amashanyarazi (Pylons) zo ku muyoboro mugari w’urugomero rwa Kibirizi.

Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Amajyepfo, Chief Inspector of Police (CIP) Emmanuel Habiyaremye, yavuze ko bafatiwe mu cyuho ku isaha ya saa yine z’amanywa mu mudugudu wa Kamugani, akagari k’Umunini mu murenge wa Kansi, biturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage.

Yagize ati: “Twahawe amakuru n’abaturage ko hari abasore babiri barimo kugenda bacukura baca insiga z’amashanyarazi bakiba imirindankuba. Twateguye igikorwa cyo kubafata, bafatirwa mu cyuho bamaze gukata ipima ibilo 13.”

Bakimara gufatwa bavuze ko iyo bamaze kuyiba bajya kuyigurisha mu byuma bishaje bizwi nk’injyamani aho bishyurwa Frw 3,500 ku kilo kimwe.

CIP Habiyaremye yashimiye abatanze amakuru, asaba abaturage gukomeza kurinda ibikorwaremezo Leta ibagezaho, bagaragaza abantu bose bazwiho kubyangiza kuko bidindiza iterambere ry’igihugu.

Abafashwe bashyikirijwe Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) rukorera kuri sitasiyo ya Ndora kugira ngo bakorerwe dosiye.

Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange ingingo ya 182 ivuga ko Umuntu wese usenya cyangwa wonona ku bw’inabi, ku buryo ubwo ari bwo bwose, inyubako yose cyangwa igice kimwe cyayo, inzu, iteme, urugomero, uruhombo rw’amazi n’inzira yarwo, inzira ya gari ya moshi cyangwa ibikoresho ibyo ari byo byose by’itumanaho cyangwa by’ingufu z’amashanyarazi, amariba cyangwa izindi nyubako zose bitari ibye, aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itatu (3) ariko kitarenze imyaka itanu (5) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni 3 ariko atarenze miliyoni 5.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Ibitaro bya Gisenyi bigiye kongererwa abaganga no kubakwa mu buryo bugezweho

Minisitiri w’Ubuzima Dr Sabin Nsanzimana yatangaje ko ibitaro bya Gisenyi bigiye kongerewa umubare w’abaganga ndetse bikanubakwa mu buryo bugezweho. Minisitiri Sabin Nsanzimana yakiriwe n’abayobozi Yabitangarije mu ruzinduko rw’iminsi ibiri yagiriye kuri ibi bitaro, aganira n’abahakorera ndetse anareba ibibazo bihari kugira ngo bikemurwe mu rwego rwo guha ababagana serivise nziza kandi inoze. Minisitiri Dr. Nsanzimana yavuze ko ikibazo yahasanze ari umubare muke w’abakozi muri serivise yita ku babyeyi babyara, ariko ko […]

todayMarch 6, 2023

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%