Inkuru Nyamukuru

Ingabo z’u Rwanda zunamiye Gen (Rtd) Marcel Gatsinzi

todayMarch 8, 2023

Background
share close

Ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda (RDF) bwatangaje ko bwababajwe n’urupfu rutunguranye rwa Gen (Rtd) Marcel Gatsinzi, wabaye Minisitiri w’Ingabo.

Binyuze mu itangazo Minisiteri y’Ingabo y’u Rwanda yasohoye kuri uyu wa Gatatu tariki 08 Werurwe, rivuga ko Ingabo z’u Rwanda zibabajwe cyane n’urupfu rutunguranye rwa Gen (Rtd) Marcel Gatsinzi. Yitabye Imana ku ya 06 Werurwe 2023 mu bitaro byo mu Bubiligi.

Gen Marcel Gatsinzi yagiye akora imirimo itandukanye mu buyobozi bw’ingabo ndetse n’igihugu harimo aho yabaye Minisitiri w’ingabo w’u Rwanda kuva 2002 kugeza 2010, ndetse na Minisitiri ushinzwe Ibiza no gucyura Impunzi kuva mu 2010 kugeza mu 2013.

Ingabo z’u Rwanda zihanganishije ndetse zifatanyije n‘umuryango we muri ibi bihe by’akababaro.

Amakuru y’urupfu rwa Gatsinzi yamenyekanye ku mugoroba wo ku wa Kabiri, gusa yatabarutse ku wa Mbere aho yari arwariye mu bitaro mu Bubiligi.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Musanze: Minisitiri Musabyimana yahwituye ubuyobozi nyuma yo kutitwara neza mu mihigo

Mu ruzinduko Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Jean Claude Musabyimana, yagiriye mu Karere ka Musanze ku wa Kabiri tariki 07 Werurwe 2023, yaganiriye n’abayobozi b’inzego z’ibanze, iz’umutekano n’abandi bafatanyabikorwa b’ako karere, barebera hamwe icyagateye kutesa neza imihigo ya 2021/2022. Minisitiri Musabyimana yasabye abayobozi gushishikariza abaturage kugira uruhare mu bibakorerwa Muri iyo nama, Minisitiri Musabyimana yageneye abayobozi b’inzego z’ibanze umwanya munini, ngo bagaragaze impamvu yatumye akarere kitwara nabi mu kwesa imihigo, aho kari […]

todayMarch 8, 2023

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%