Polisi y’u Rwanda ifatanyije n’inzego z’ibanze n’abaturage, yafashe ibiyobyabwenge by’urumogi bingana n’ibilo 45 n’udupfunyika 487, mu bikorwa bitandukanye byakorewe mu karere ka Burera na Kicukiro, hafatwa abantu babiri bakurikiranyweho kugira uruhare mu kubyinjiza mu gihugu no kubikwirakwiza.
Ku wa Mbere tariki ya 6 Werurwe, mu mudugudu w’Imena, akagari ka Bwerankori mu murenge wa Kigarama mu karere ka Kicukiro, hafatiwe umugore w’imyaka 39 y’amavuko wafatanywe udupfunyika tw’urumogi 487.
Ni mu gihe ku Cyumweru tariki ya 5 Werurwe, Polisi yari yafashe ibilo 45 by’urumogi mu karere ka Burera, Umurenge wa Kivuye, Akagari ka Nyirataba mu mudugudu wa Kivumu, byafatanywe umusore w’imyaka 18 y’amavuko.
Superintendent of Police (SP) Alex Ndayisenga ushinzwe guhuza ibikorwa bya Polisi n’abaturage mu Ntara y’Amajyaruguru, yavuze ko kugira ngo uyu musore afatanwe ibi biyobyabwenge, byaturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage.
Yagize ati: “Bari abasore batatu bari baturutse mu gihugu cy’abaturanyi cya Uganda nk’uko twari tubafiteho amakuru yizewe twahawe n’abaturage, ariko ubwo bamaraga kubona abapolisi mu mudugudu wa Kivumu, babiri muri bo bahise bakubita hasi ibyo bari bafite bariruka, hasigara umwe baje gusanga ari ibilo 45 by’ urumogi bari bikoreye.”
Hagendewe ku makuru yatanzwe n’abaturage kandi ku wa Mbere, mu karere ka Kicukiro hafatiwe umugore wari ushyiriye urumogi abakiriya be nk’uko byemezwa n’Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, Chief Inspector of Police (CIP) Sylvestre Twajamahoro.
Yagize ati: “Polisi yari ifite amakuru ko hari umugore ucuruza urumogi wari urushyiriye abakiriya mu murenge wa Kigarama, aza gufatirwa mu cyuho afite udupfunyika tw’urumogi 180, abapolisi bagiye no gusaka iwe mu rugo bahasanga utundi dupfunyika 370. ”
Post comments (0)