Inkuru Nyamukuru

Mozambique: Inzego z’umutekano z’u Rwanda zashyikirije ubuyobozi isoko ry’amafi zubakiye abaturage

todayMarch 9, 2023

Background
share close

Iri soko ryubatswe mu mujyi wa Mocimboa da Praia, ryuzuye mu minsi 54, rikaba rifite agaciro ka miliyoni 25Frw, nk’uko byatangarijwe muri uwomuhango.

Uyu muhango wabaye wa Kabiri tariki 07 Gashyanatare 2023, witabiriwe n’abanyacyubahiro batandukanye barimo Guverineri w’intara ya Cabo Delgado, Bwana Valige Tauabo, Ambasaderi w’u Rwanda muri Mozambique, Claude Nikobisanzwe, umuyobozi w’ingabo za Mozambique, Maj Gen Tiango Alberto Nampele n’abayobozi batandukanye b’akarere ka Mocimboa da Praia.

Guverineri w’Intara ya Cabo Delgado Valige Tauabo, ashimye inzego z’umutekano z’u Rwanda zikoyemeje guteza imbere imibereho y’abaturage, nyuma y’uko bafashijwe gusubira mu byabo.

Umuyobozi w’Inzego z’Umutekano z’u Rwanda ziri muri Mozambique, Gen Maj Nkubito Eugène, mu ijambo rye yavuze ko inzego z’umutekano z’u Rwanda zitari muri Cabo Delgado mu bikorwa by’intambara gusa, ahubwo zinafasha mu iterambere ry’ubukungu bw’iyi Ntara.

Yaboneyeho kwizeza abayobozi b’iyi ntara ko bakomeje gushyigikira ubuyobozi mu gukemura ibibazo by’umutekano, hagamijwe kugera ku mahoro n’umutekano birambye.

Uyu muhango wo gutaha iri soko, waranzwe n’umukino wa gicuti w’umupira w’amaguru, wahuje inzego z’umutekano z’u Rwanda n’ikipe y’urubyiruko rwo muri Mocimboa da Praia.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Babiri bafatanywe urumogi ibilo 45 n’udupfunyika turenga 480

Polisi y’u Rwanda ifatanyije n’inzego z’ibanze n’abaturage, yafashe ibiyobyabwenge by’urumogi bingana n’ibilo 45 n’udupfunyika 487, mu bikorwa bitandukanye byakorewe mu karere ka Burera na Kicukiro, hafatwa abantu babiri bakurikiranyweho kugira uruhare mu kubyinjiza mu gihugu no kubikwirakwiza. Ku wa Mbere tariki ya 6 Werurwe, mu mudugudu w’Imena, akagari ka Bwerankori mu murenge wa Kigarama mu karere ka Kicukiro, hafatiwe umugore w’imyaka 39 y’amavuko wafatanywe udupfunyika tw’urumogi 487. Ni mu gihe […]

todayMarch 8, 2023

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%