Inkuru Nyamukuru

Ambasaderi Aissa Kirabo Kacyira yasezeye kuri Perezida wa Ghana

todayMarch 10, 2023

Background
share close

Ambasaderi w’u Rwanda muri Ghana, Aissa Kirabo Kakira, yasezeye kuri Perezida Nana Akufo Addo, amushimira ubufatanye yamugaragarije mu mirimo ye.

Amb. Kirabo, tariki 23 Gashyantare 2023, nibwo Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye, Antonio Guterres, yamugize Umuyobozi w’ibiro by’uyu muryango muri Somalia, United Nations Support Office in Somalia (UNSOS).

Mu butumwa yashyize kuri Twitter, Amb Kirabo yashimangiye ko n’ubwo asoje imirimo ye yo guhagararira u Rwanda muri Ghana, ibihugu byombi bizakomeza kwimakaza ubufatanye.

Yagize ati “Uyu munsi nasezeye kuri Perezida wa Ghana, Nana Akufo Addo, ndangije manda yanjye yo guhagararira u Rwanda. Ndagushimira nyakubahwa ku bw’inkunga yawe itagereranywa yatumye dushyiraho amahirwe no gushimangira ubufatanye. Warakoze ku bw’ikaze n’ubufatanye bwiza.”

Amb. Kirabo yaboneyeho kandi gushimira Perezida Paul Kagame wamugiriye ikizere, no kudahwema kumushyigikira.

Ati “Mboneyeho umwanya wo gushimira Perezida wanjye, Nyakubahwa Paul Kagame ku bw’amahirwe nahawe yo gukorera Igihugu cyanjye ayoboye ndetse no ku bw’ubufasha.”

Yashimiye kandi Abakuru b’ibihugu birimo Benin, Togo, Sierra Leone, Côte d’Ivoire na Liberia, ku bw’inkunga yabo mu bikorwa bitangikanye byagezweho mu bufatanye mu myaka mike ishize.

Yakomeje agira ati “Sinshidikanya ko umubano w’u Rwanda mu karere uzarushaho gutera imbere cyane, kandi utange umusaruro.”

Kuva mu 2020 Madamu Kakira yari ahagarariye u Rwanda muri Ghana ari naho yari afite icyicaro akabifatanya no kuruhagararira mu bihugu birimo Benin, Togo, Sierra Leone, Côte d’Ivoire na Liberia

Ambasaderi Aissa Kirabo Kacyira, yahawe inshingano zo guhagararira u Rwanda muri Ghana tariki 15 Nyakanga 2019, ubwo hashyirwagaho abahagarariye u Rwanda mu bihugu 15 by’amahanga.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Imvura irimo urubura yangije byinshi mu Majyepfo n’Amajyaruguru

Abaturage bo mu Mirenge ya Rongi mu Karere ka Muhanga mu Majyepfo, hamwe na Coko mu Karere ka Gakenke mu Majyaruguru, baraye bangirijwe imitungo bitewe n’imvura nyinshi ivanze n’urubura yaguye ku mugoroba wo ku wa Kane tariki 9 Werurwe 2023. Imvura yari ivanze n’urubura rwinshi Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rongi muri Muhanga, Nsengimana Oswald, yabwiye Itangazamakuru ko iyi mvura irimo urubura yaguye mu Mudugudu wa Horezo mu Kagari ka Ruhango. […]

todayMarch 10, 2023

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%