Inkuru Nyamukuru

RIB yafashe umucamanza ukekwaho gutanga impapuro mpimbano zihabwa impunzi ya Politiki

todayMarch 11, 2023

Background
share close

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha rwataye muri yombi Twambajimana Eric, umucamanza mu Rukiko rw’ubucuruzi rwa Nyarugenge akurikiranyweho impapuro mpimbano.

Twambajimana Eric, acyekwaho gutanga impapuro mpimbano zihamagaza (convocation) za RIB azoherereza umuntu wahunze igihugu kugira ngo azifashishe asaba ubuhungiro mu gihugu cy’ i Burayi, agaragaza ko yashakishwaga na RIB ku mpamvu za politike.

RIB itangaza ko izo mpapuro zafatiwe ku kibuga mpuzamahanga cy’indege cya Kigali. Ukurikiranyweho icyaha afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Kacyiru, mu gihe iperereza rikomeje ngo dosiye itunganywe yoherezwe mu Bushinjacyaha.

RIB irashimira abantu bose bagize uruhare mu gutanga amakuru kugirango icyaha kimenyekane n’abakigizemo uruhare bafatwe kugirango bashyikirizwe ubutabera.

Icyaha akurikiranyweho cyo guhimba, guhindura inyandiko cyangwa gukoresha inyandiko mpimbano gihanwa n’ingingo ya 276, iteganya ko ugihamijwe ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itanu ariko kitarenze imyaka irindwi n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni 3 Frw ariko atarenga miliyoni 5 Frw cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Iyo guhimba byakozwe n’umukozi wa Leta mu murimo ashinzwe cyangwa n’undi ushinzwe umurimo w’igihugu, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka irindwi ariko kitarenze 10 n’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni 2 Frw ariko atarenze miliyoni 3 Frw cyangwa kimwe muri ibyo bihano.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Hasinywe amasezerano ya nyuma yemeza ikigega cy’isoko rusange rya Afurika mu Rwanda

Kuri uyu wa gatanu tariki 10 Werurwe 2023 nibwo i Kigali hasinyiwe amasezerano ya nyuma yemeza icyicaro cy’ikigega cy’isoko rusange rya Afurika mu Rwanda (AfCFTA). Ni umuhango wayobowe na Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga w’u Rwanda Dr. Vincent Biruta, ari kumwe n’abayobozi batandukanye barimo Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda w’u Rwanda Dr. Jean Chrisostome Ngabitsinze, Umunyamabanga Mukuru w’ubuyobozi bwa AfCFTA hamwe n’umuyobozi Nshingwabikorwa wungirije wa Banki ishinzwe guteza imbere ibyoherezwa n’ibitumizwa mu mahanga muri […]

todayMarch 10, 2023

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%