Inkuru Nyamukuru

Musanze: Basanze umurambo w’umusaza mu mugezi

todayMarch 14, 2023

Background
share close

Mu mugezi wa Rwebeya uherereye mu Karere ka Musanze, hatoraguwe umurambo w’umusaza uri mu kigero cy’imyaka 65 y’amavuko.

Mu mugezi wa Rwebeya habonetse umurambo w’umusaza

Uwo murambo wabonywe n’abaturage bo muri ako gace nyuma yo guhuruzwa n’umwana w’umuhungu wari uragiye ku nkengero z’uwo mugezi mu ma saa tanu n’igice z’igitondo cyo ku wa Kabiri tariki 14 Werurwe 2023, ku gice gihuriweho n’Imidugudu ya Bitare mu Murenge wa Musanze ndetse n’Umudugudu wa Gashangiro mu Murenge wa Cyuve.

Bikekwa ko uwo musaza yaba yaguye muri uwo mugezi, agatembanwa n’amazi kugeza ashizemo umwuka.

Imyirondoro n’aho akomoka ntibyahise bimenyekana, Polisi ikaba yahise itangira iperereza ngo hamenyekane icyaba cyihishe inyuma y’urwo rupfu nk’uko Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyaruguru, SP Alex Ndayisenga, yabitangarije Kigali Today.

Abaturage bo muri ako gace, bavuga ko umunsi ubanziriza uwo uyu musaza yabonekeyeho yapfuye, hari hiriwe umucyo nta mazi atembamo.

Munyaneza André, Umukuru w’Umudugudu wa Bitare, agira ati: “Hari hiriwe nta mazi atembamo. Gusa byageze mu masaha ya nijoro imvura iragwa, ku buryo bwagiye gucya uwo mugezi utemba. Byashoboka rero ko uwo muntu yaba yaguyemo akabura uko yitabara cyangwa atabarwa bikamuviramo gupfa. Tukibimenya twitabaje inzego zibishinzwe, ngo zize zirebe mu bushishozi bwazo, harebwe intandaro y’urwo rupfu”.

Umugezi wasanzwemo uwo murambo, unyuramo amazi aturuka mu Birunga, aho mu gihe cy’imvura usanga abaturage bananirwa kuwambukiranya bitewe n’ubwinshi bw’amazi, aho bunakunze guteza iyangirika ry’ibiraro biwambukiranya.

Umurambo wahise ujyanwa mu bitaro bikuru bya Ruhengeri kugira ngo ukorerwe isuzuma.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Perezida Kagame yahawe igihembo cy’indashyikirwa mu guteza imbere umupira w’amaguru

Perezida Paul Kagame yahawe igihembo cya 'CAF President's Outstanding Achievement Award', nk’uwakoze ibikorwa by’indashyikirwa mu guteza imbere umupira w’amaguru. Iki gihembo umukuru w'igihugu yagiherewe mu muhango wabereye i Kigali muri Serena Hotel, kuri uyu wa kabiri tariki 14 Werurwe. Ni igihembo cyatanzwe na Perezida wa FIFA Gianni Infantino ari kumwe na Perezida wa CAF Dr Motsepe. Perezida Paul Kagame yagihawe mu rwego rwo kumushimira umuhate we mu iterambere ry'umupira w'amaguru […]

todayMarch 14, 2023

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%