Inkuru Nyamukuru

Facebook igiye kwirukana abakozi ibihumbi 10

todayMarch 14, 2023

Background
share close

Umuyobozi wa Facebook, Mark Zuckerberg, yatangaje ko uru rubuga rugiye gusezerera abakozi bagera ku bihumbi 10.

Mu butumwa Mark Zuckerberg, nyiri uru rubuga yoherereje abakozi ba Facebook, yavuze ko kuruhande rw’abo bakozi ibihumbi 10 bazirukanwa, hari kandi imirimo igera ku bihumbi bitanu itagishyizwe ku isoko.

Facebook yasobanuye ko kwirukana abo bakozi biri muri gahunda yayo yo gutunganya neza urwo rubuga binyuze mu kugumana abakozi bakenewe. Iyirukanywa ry’abo bakozi rizatuma umutungo wa Facebook wiyongeraho 2%.

Mark Zuckerber nyiri Facebook yashimangiye ko uwo mwanzuro uzatuma umwaka wa 2023 uba mwiza kuri urwo rubuga. Nyuma yo kwirukana abo bakozi, biteganyijwe ko amafaranga urubuga rwa Facebook ruzazigama agera kuri miliyari 5 z’amadorari.

Ubutunzi bujegajega buri mu birimo gutuma ibigo bitandukanye muri Amerika arimo Amazon na Microsoft bigabanya abakozi. Kuva mu 2022, Facebook imaze gusezerera abakozi bagera ku bihumbi 280. Abaherukaga kwirukanwa mu amezi ane ashize bari ibihumbi 11.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Musanze: Basanze umurambo w’umusaza mu mugezi

Mu mugezi wa Rwebeya uherereye mu Karere ka Musanze, hatoraguwe umurambo w’umusaza uri mu kigero cy’imyaka 65 y’amavuko. Mu mugezi wa Rwebeya habonetse umurambo w’umusaza Uwo murambo wabonywe n’abaturage bo muri ako gace nyuma yo guhuruzwa n’umwana w’umuhungu wari uragiye ku nkengero z’uwo mugezi mu ma saa tanu n’igice z’igitondo cyo ku wa Kabiri tariki 14 Werurwe 2023, ku gice gihuriweho n’Imidugudu ya Bitare mu Murenge wa Musanze ndetse n’Umudugudu […]

todayMarch 14, 2023

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%