Inkuru Nyamukuru

Yaciwe miliyoni 10 nyuma yo kwanga kurongorwa n’uwamurihiye amashuri

todayMarch 15, 2023

Background
share close

Urukiko rwo mu burengerazuba bwa Uganda rwatesheje agaciro ubujurire bw’umugore waciwe miliyoni 10.4 z’amashilingi ya Uganda (hafi miliyoni 3 Frw) nyuma y’uko yanze kurongorwa n’umugabo wamurihiye amashuri ya kaminuza nk’uko bari barabisezeranye.

Ikinyamakuru Monitor cyo muri Uganda kivuga ko kuwa kabiri Urukiko rwa Kanungu rwanzuye ko ubujurire bwa Fortunate Kyarikunda buteshejwe agaciro kuko yahinduye ibihamya yari yatanze mbere.

Uruhande rwunganira Kyarikunda rwavuze ko rutashimishijwe n’umwanzuro w’urukiko kandi ko ruzajurira, ndetse ko uruhande rwabo rutumviswe.

Naho uruhande rwa Richard Tumwiine wareze Kyarikunda ko yamuhemukiye, ruvuga ko rwanyuzwe n’umwanzuro w’Urukiko, ndetse ko uwo bunganira yakabaye yarahawe ibyagenwe n’Urukiko, nk’uko icyo kinyamakuru kibivuga.

Mu kwezi gushize ni bwo Urukiko rwanzuye ko Kyarikunda yarenze ku byo yemeye mu 2018 ko azarongorwa na Tumwiine amaze kumwishyurira kwiga amategeko muri kaminuza.

Tumwiine yareze muri Nyakanga umwaka ushize avuga ko uyu wari umukunzi we yisubiyeho nyuma y’uko arangije kwiga muri Law Development Centre yo ku murwa mukuru Kampala.

Inyandiko z’urukiko zirimo ko aba bombi bahuye mu 2015 bagakundana ubwo bigishaga ku ishuri rimwe i Kanungu.

Tumwiine yemeje ko we na Kyarikunda bari bumvikanye itariki y’umuhango wo gusaba muri Gashyantare 2022, ariko uyu mukobwa akaza kubivamo.

Uyu mugabo yavuze ko Kyarikunda yaje kumwanga avuga ko Tumwiine akuze, nk’uko ibinyamakuru muri Uganda bibivuga.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Nyagatare: Yafashwe aha umupolisi ruswa

Ku Cyumweru tariki ya 12 Werurwe, Polisi y’u Rwanda, Ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda, ryafatiye mu Karere ka Nyagatare umusore w’imyaka 25 y’amavuko, agerageza guha umupolisi ruswa y’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 11 ngo asubizwe moto ye yari yafashwe. Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Iburasirazuba, Superintendent of Police (SP) Hamdun Twizeyimana yavuze ko uyu musore yafatiwe mu kagari ka Gashenyi mu murenge wa Rukomo, nyuma y’uko yari atwaye moto adafite […]

todayMarch 15, 2023

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%