Inkuru Nyamukuru

Abanyeshuri baturutse mu ishuri rya gisirikare muri Kenya bagiriye uruzinduko mu Rwanda

todayMarch 15, 2023

Background
share close

Itsinda ry’abanyeshuri, abarimu n’abakozi baturutse mu ishuri rikuru rya gisirikare muri Kenya bari mu ruzinduko mu Rwanda rugamije kubungura ubumenyi mu nzego zirimo ubukungu n’iterambere by’u Rwanda.

Iri tsinda ku wa Kabiri tariki 14 Werurwe 2023, ryakiriwe n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen Jean Bosco Kazura ku cyicaro gikuru cya RDF, ku Kimihurura.

Brig Gen Joakim Ngure Mwamburi ukuriye iryo tsinda yavuze ko uru ruzinduko ruzafasha abo banyeshuri gusobanukirwa n’iterambere ry’imibereho myiza n’ubukungu mu Rwanda, ndetse n’ubufatanye bw’ingabo mu karere.

Ubwo bari ku cyicaro cy’ingabo z’u Rwanda, RDF, bahawe ibisobanuro ku rugendo rwo guhindura RDF uhereye nyuma y’urugamba rwo kubohora Igihugu mu 1994.

Urugendo rw’aba banyeshuri n’abayobozi babo rwatangiye kuva ku wa Mbere tariki 13 Werurwe bakazarusoza ku ya 17 Werurwe.

Aba banyeshuri basuye urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali, ndetse n’inzu ndangamurage y’urugamba rwo guhagarika Jenoside iri ku nteko ishinga amategeko.

Basuye kandi Banki ihuza abagize inzego z’umutekano z’u Rwanda (ZIGAMA CSS), Ikigo cya Gisirikare cy’Ubwishingizi ku Ndwara (MMI) ndetse n’Ibitaro bya gisirikare by’u Rwanda.

Biteganyijwe ko basura n’ishuri rikuru rya gisirikare ry’u Rwanda ndetse n’ibindi bigo bitandukanye bya Leta ndetse n’iby’abikorera.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Yaciwe miliyoni 10 nyuma yo kwanga kurongorwa n’uwamurihiye amashuri

Urukiko rwo mu burengerazuba bwa Uganda rwatesheje agaciro ubujurire bw’umugore waciwe miliyoni 10.4 z’amashilingi ya Uganda (hafi miliyoni 3 Frw) nyuma y'uko yanze kurongorwa n’umugabo wamurihiye amashuri ya kaminuza nk’uko bari barabisezeranye. Ikinyamakuru Monitor cyo muri Uganda kivuga ko kuwa kabiri Urukiko rwa Kanungu rwanzuye ko ubujurire bwa Fortunate Kyarikunda buteshejwe agaciro kuko yahinduye ibihamya yari yatanze mbere. Uruhande rwunganira Kyarikunda rwavuze ko rutashimishijwe n’umwanzuro w’urukiko kandi ko ruzajurira, ndetse […]

todayMarch 15, 2023

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%